Harifuzwa Ko Ubwoko Bw’Ibicururizwa Ku Isoko Ry’Afurika Bwiyongera

Dr. Hermogène Nsengimana, Umunyamabanga Mukuru w’Ikigo Nyafurika Gishinzwe Ubuziranenge (ARSO) yabwiye abari mu nama mpuzamahanga yiga ku mikorere nyayo y’isoko ry’Afurika ko bikwiye ko ibiryoherezwaho byiyongera mu bwoko no mu bwiza.

Avuga ko kongera ubwoko bw’ibicuruzwa byoherezwa kuri ririya soko byafasha mu kuryagura no guha abaturage ba Afurika amahirwe yo kubona aho bagurisha byinshi mu byo bakora cyangwa bejeje.

Bimwe mu by’ibanze u Rwanda rukunze kohereza ku isoko mpuzamahanga ni ikawa, icyayi, imbuto, imboga, amabuye y’agaciro n’ibindi.

Kugira ngo isoko ry’u Rwanda mu mahanga ryaguke, ari ngombwa ko hagezwa n’ibindi bicuruzwa, Dr Nsengimana akavuga ko muri ibyo bicuruzwa hakwiye kujyamo n’imiti.

- Kwmamaza -

Yemeza ko hari ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko hari ibicuruzwa bigera kuri 4100 bishobora gutunganywa bigasuzumirwa ubuziranenge hanyuma bikagezwa ku isoko mpuzamahanga.

Yagize ati: “ Tugomba guhindura imyumvire kugira ngo tugire byinshi dushyira ku isoko ry’Afurika, AfCFTA. Muri iki gihe usanga twibanda ku ikawa, icyayi na cacao, ariko ni byiza ko dusesengura tukareba niba nta bindi bicuruzwa byagezwa yo”.

Ku byerekeye ibyo bindi avuga ko bikwiye kujyanwa ku isoko mpuzamahanga harimo  n’imiti akemeza  ko iyo miti yakorewe igenzura basanga yujuje ubuziranenge.

Gusuzuma ubuziranenge bw’imiti ikorerwa muri Afurika no mu Rwanda byatangiye mu mwaka wa 2017 bikozwe n’ikigo Dr. Hermogène Nsengimana abereye Umunyamabanga Mukuru kitwa Ikigo Nyafurika Gishinzwe Ubuziranenge (ARSO).

Mu Rwanda hamaze iminsi habera inama mpuzahamanga yiga ku mikorere inoze y’isoko ry’Afurika yiswe Biashara Afrika 2024.

Ubwo yayitangizaga, Perezida Kagame yavuze ko ari ngombwa ko abayobozi b’ibihugu by’Afurika bagabanya cyangwa bagakuraho imisoro n’izindi nzitizi zibangamira urujya n’uruza hagati y’abacuruzi mu bihugu.

Yavuze ko ibyo byafasha mu kuzamura umusaruro uva muri ubwo bucuruzi ku nyungu z’abaturage ba Afurika aho bava bakagera.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version