Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hari Abahanzi Nyarwanda Bivanye Muri Uganda-Rwanda Music Festival
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

Hari Abahanzi Nyarwanda Bivanye Muri Uganda-Rwanda Music Festival

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 July 2025 9:01 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Kizigenza na Christopher ntibazitabira.
SHARE

Juno Kizigenza na Christopher batangaje ko batazitabira iserukiramuco rigenewe guhuza abahanzi bo mu Rwanda n’abo muri Uganda rizatangira tariki 26, Nyakanga, 225.

Uganda-Rwanda Music Festival ni iserukiramuco rizabera ahitwa Lugogo Cricket Oval rikaba ritakitabiriwe na bariya bahanzi bo mu Rwanda.

Kizigenza avuga ko atashobora kwitabira igitaramo nka kiriya kuko hari ibindi ari kwitabira biri kubera mu Rwanda byateguwe na MTN byiswe MTN Iwacu Muzika Festival mu gihe Christopher we yari yaramenyesheje abategura ikizabera muri Uganda ko hari imyiteguro yari mo yo kwitabira Rwanda Convention yabereye i Washington mu minsi yashize.

Aho arangirije kuyitabira, ntiyigeze atangaza ko azakomereza mu ririya serukiramuco ryo muri Uganda.

Hari abafana bakunda abahanzi nyarwanda babwiye bagenzi bacu ba IGIHE ko kubura kwa Christopher na Juno Kizigenza bitazabuza abantu kwishima kuko n’abandi bazaba bitabiriye iki gitaramo ari  abantu bazi gususurutsa abandi.

Niko bimeze kandi ku bagiteguye kuko bavuga ko kuba abo bahanzi bombi batazaboneka, bitatuma bahagarika igitaramo.

Ku rundi ruhande, kuvamo kwabo kwahaye bagenzi babo amahirwe yo kwandikwa kugira ngo bazabyitabire, abo bakaba ari Calvin Mbanda, Marina, Niyo Bosco na Kenny Sol.

Abo muri Uganda barimo José Chameleone, AVA Peace, Ykee Benda n’abandi.

Ni igitaramo  kinagamije no guhuza abahanzi bagasabana bakaba hakwigana n’imishinga ikomeye bashobora kuzahuriramo.

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ibihumbi 30 UGX (arenga Frw 11,000 ) nk’itike ya make, ibihumbi 50UGX (arenga Frw  19,000  n’ibihumbi 100UGX (arenga Frw 39,000).

Ni mu gihe abifuza kwicara ku meza azaba ateye mu myanya y’icyubahiro bo bazagura ay’abantu bane kuri miliyoni 1UGX (arenga Frw 390 000), ay’abantu umunani kuri miliyoni 3UGX (arenga Frw 1 170 000)  ndetse n’ay’abantu 12 kuri miliyoni 5UGX (arenga Frw 1 950 000 ).

TAGGED:ChristopherIgitaramoIserukiramucoKizigenzaRwandaUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ngirente Yashimye Imikoranire Ye Na Perezida Kagame
Next Article Intego Z’u Rwanda Mu Miturire Itabangamiye Ibidukikije
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

Nduhungirehe Ashimangira Ko FDLR Ikiri Ikibazo K’u Rwanda

Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi

Kapiteni Wa Kiyovu Sports Yahaniwe Imyitwarire Mibi

Abana Bafite Ubumuga Barakimwa Amahirwe Yo Kwiga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

You Might Also Like

Mu Rwanda

Umuyobozi Wa Imbuto Foundation Hari Icyo Asaba Abato

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Gisagara: Ikamyo Ya Howo Yishe Abana Babiri

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'Abaturage

Nyamagabe: Ikibazo Cy’Ingo Zidafite Ubwiherero Buboneye Kirakomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Airtel-Rwanda Na Mbonyi Barabararitse Mu Gitaramo Icyambu Tour 4

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?