Hari Abahanzi Nyarwanda Bivanye Muri Uganda-Rwanda Music Festival

Kizigenza na Christopher ntibazitabira.

Juno Kizigenza na Christopher batangaje ko batazitabira iserukiramuco rigenewe guhuza abahanzi bo mu Rwanda n’abo muri Uganda rizatangira tariki 26, Nyakanga, 225.

Uganda-Rwanda Music Festival ni iserukiramuco rizabera ahitwa Lugogo Cricket Oval rikaba ritakitabiriwe na bariya bahanzi bo mu Rwanda.

Kizigenza avuga ko atashobora kwitabira igitaramo nka kiriya kuko hari ibindi ari kwitabira biri kubera mu Rwanda byateguwe na MTN byiswe MTN Iwacu Muzika Festival mu gihe Christopher we yari yaramenyesheje abategura ikizabera muri Uganda ko hari imyiteguro yari mo yo kwitabira Rwanda Convention yabereye i Washington mu minsi yashize.

Aho arangirije kuyitabira, ntiyigeze atangaza ko azakomereza mu ririya serukiramuco ryo muri Uganda.

Hari abafana bakunda abahanzi nyarwanda babwiye bagenzi bacu ba IGIHE ko kubura kwa Christopher na Juno Kizigenza bitazabuza abantu kwishima kuko n’abandi bazaba bitabiriye iki gitaramo ari  abantu bazi gususurutsa abandi.

Niko bimeze kandi ku bagiteguye kuko bavuga ko kuba abo bahanzi bombi batazaboneka, bitatuma bahagarika igitaramo.

Ku rundi ruhande, kuvamo kwabo kwahaye bagenzi babo amahirwe yo kwandikwa kugira ngo bazabyitabire, abo bakaba ari Calvin Mbanda, Marina, Niyo Bosco na Kenny Sol.

Abo muri Uganda barimo José Chameleone, AVA Peace, Ykee Benda n’abandi.

Ni igitaramo  kinagamije no guhuza abahanzi bagasabana bakaba hakwigana n’imishinga ikomeye bashobora kuzahuriramo.

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ibihumbi 30 UGX (arenga Frw 11,000 ) nk’itike ya make, ibihumbi 50UGX (arenga Frw  19,000  n’ibihumbi 100UGX (arenga Frw 39,000).

Ni mu gihe abifuza kwicara ku meza azaba ateye mu myanya y’icyubahiro bo bazagura ay’abantu bane kuri miliyoni 1UGX (arenga Frw 390 000), ay’abantu umunani kuri miliyoni 3UGX (arenga Frw 1 170 000)  ndetse n’ay’abantu 12 kuri miliyoni 5UGX (arenga Frw 1 950 000 ).

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version