Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hari Abambwiye Ko Ibyo Gutera u Rwanda Tshisekedi Yavugaga Yikiniraga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Hari Abambwiye Ko Ibyo Gutera u Rwanda Tshisekedi Yavugaga Yikiniraga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 January 2024 1:12 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubwo yagarukaga ku magambo Tshisekedi aherutse kuvuga ubwo yeruraga akavuga ko azarasa u Rwanda akarushwanyaguza, Perezida Kagame yavuze ko nta cyo Abanyarwanda batazi ku migambi y’ababanga. Yavuze ko haria bamubwiye ko buriya Tshisekedi atari akomeje, ngo yishakiraga amajwi.

Mu kiganiro yahaye abari aho, Kagame yavuze ko abavuga ko bazashwanyaguza u Rwanda bibeshya kuko aho gushwanyagurika barahageze[Abanyarwanda], ahubwo ngo ababitekereza gutyo nibo bazashywanyagurika.

Perezida Kagame avuga ko ubwo byasakaraga ku isi yose ngo Tshisekedi arashaka kuzarasa i Kigali, hari abamubwiye ko adakwiye kubifatana uburemere.

Ngo bamubwiraga ko uwabivuze yabikoze kugira ngo abantu bamwemere.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Kagame ati: “ Gukoresha kugirira nabi u Rwanda kugira ngo ibintu bikundere neza wowe…”

Avuga  ko yabwiye abamubwira ko ibyo Tshisekedi yavuze yiganiriraga, ko burya Abanyarwanda batajya bagambirira kugira umuntu nabi ariko nanone ngo ntiwabwira ko uwabavugaga nabi yikiniraga, ngo ubumvishe ko atari bo yavugaga.

Ati: “ Kuri njye rero ngombwa kwitegura kugeza igihe nzabonera ibimenyetso ko atari njye yavugaga.”

Tshisekedi

Perezida Kagame yabwiye abari bamuteze amatwi ko yabwiye abamubwira batyo ko nta kintu gishya kibi cyaruta ibyageze ku Banyarwanda.

Yunzemo ko yari bwemere ko iby’uko gutera u Rwanda bivugwa na Tshisekedi kwari ukwiganirira iyo isi iza guhaguruka ikamwamagana.

- Advertisement -

Ibyo ngo byari buhe u Rwanda icyemezo cy’uko ruramutse runatewe isi yarutabara ariko kurutabara ntibyabaye mu mwaka wa 1994 bityo rero akemeza ko u Rwanda rwiteguye kandi ruzahora rwiteguye kwirwanaho.

Yanzuye avuga ko mu kwirwanaho kwarwo ruzahasohokana umucyo, rwemye kurusha uko byagenze mu myaka hafi 30 ishize.

TAGGED:IntambaraKagameRwandaTshisekedi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Janet Museveni Yakize COVID-19 Yari Yaranduye
Next Article DRC: Buri Mupolisi Yahawe $100 Ngo Ajye Kwivuna Abigaragambya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?