Hari Abanyarwanda Bo Muri Uganda Bashaka Kwiyambura Ubunyarwanda

Hashize igihe abaturage ba Uganda bafite inkomoko mu Rwanda batumvikana na bagenzi babo ku kuba bitwa Abanyarwanda. Bamwe barashaka ko bivaho bakitwa Abavandimwe, mu gihe abandi batabikozwa.

Abadashaka kwitwa Abanyarwanda bavuga ko babiterwa n’uko iyo biswe batyo bibakururira akaga kuko bituma bitiririrwa u Rwanda bityo bakavutswa n’uburenganzira bugenewe abandi baturage.

Kuba mu mategeko ya Uganda bafatwa nk’abaturage bayo ariko bakimwa uburengenzira bwabo bishingiye gusa ku kuba ari Abanyarwanda, hari bamwe bitera ipfunwe, bakumva bagira amahoro ari uko bahinduye izina.

Batanga icyifuzo cyo kwitwa Abavandimwe aho kwitwa Abanyarwanda.

- Advertisement -

Bavuga ko baramutse bemerewe kwitwa Abavandimwe byabakuraho ibibazo baterwa  no kwitiranywa n’Abanyarwanda bo mu gihugu cy’u Rwanda.

Bimwe mu byo bimwa kubera kwitwa Abanyarwanda harimo ibyangombwa biranga abaturage ba Uganda, kwimwa inzandiko z’inzira, cyangwa ntibahabwe akazi cyane cyane kujya mu gisirikare cyangwa mu gipolisi kubera ko bafatwa nk’abanyamahanga.

Hari ababibona ukundi…

Abanyarwanda bose baba muri Uganda ntibabona ibintu kimwe kuri iyi ngingo.  Hari urundi ruhande ruvuga ko guhindura inyito ntibitwe Abanyarwanda byaba ari ugutesha agaciro ubwoko bw’Abanyarwanda baba muri Uganda kandi bitandukanye n’ibyo amategeko yemera.

Ababona ibintu gutya bibumbiye mu cyo bise ishyirahamwe UMUBANO.

 Abari mu muri iryo shyirahamwe babwiye BBC ko icya mbere kigomba kwumvikana neza ari uko Abanyarwanda ari ubwoko bwemewe muri Uganda.

Bavuga ko batuye ku butaka bwahawe icyo gihugu ku gihe cy’ubukoloni mu 1926 kandi ko ibyo byanditswe mu itegeko nshinga rya Uganda ryo mu 1995.

Bemeza ko ahubwo ibyo byo kwitwa Abavandimwe ari byo byatesha  agaciro Abanya-Uganda bafite inkomoko y’Ubunyarwanda, bikabambura umwimerere, bikabasuzuguza, bikanakuraho isura bafite nk’ubwoko ndetse bikanababibamo amacakubiri.

Abanya Uganda bakomoka ku Banyarwanda bafite ihuriro bise ‘Council of Banyarwanda’, bavuga ko iriya Nama(Council) bayishinze muri 2017 bamaze kubona ihohoterwa bakorerwa bazira y’uko bitwa Abanyarwanda.

Umuyobozi w’iyi nama witwa Enock Buranga yabwiye BBC ko baherutse guhura na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa Uganda General Jeje Odongo bamugezaho ibibazo baterwa no kuba bitwa Abanyarwanda, nawe abizeza ko hagiye kugira igikorwa ngo babikemure.

Muri iriya nama kandi hari umuyobozi w’Ikigo cya Uganda gishinzwe irangamuntu Brig Gen Kwilingira n’abandi bayobozi.

Bwana Buranga ati: “ Twabagejeje ho ibibazo byacu barabyumva kandi tubabwira n’uburyo twe tubona ibintu byakemuka kandi barabyumvise.”

Avuga ko babwiye ubutegetsi bwa Uganda igitekerezo cyo gushaka kwitwa  ‘Abavandimwe’ kandi bwarabumvise.

Uruhande rudashaka kwitwa Abavandimwe ruhagarariwe n’uwitwa Frank Rusanganwa rwo  ruvuga ko batangajwe no kumva hari Abanyarwanda batuye Uganda bavuga ko bavugira Abanyarwanda bose ko badashaka kwitwa kuriya.

Rusanganwa avuga ko kuba nta Nteko rusange yahuje Abanyarwanda bose baba muri Uganda ngo baganire kuri iriya ngingo, bitesha agaciro abavuga ko babikoze mu izina ryabo bose.

Avuga ko we na bagenzi be b’Abanyarwanda batangiye ishyirahamwe UMUBANO muri 2013.

Ikindi avuga ni uko kuba muri Uganda hari amoko 66, ubw’Abanyarwanda bukaba ari ubwa 24 hanyuma bakaba ari bo bahindura izina ry’ubwoko bwabo byaba ari ubugwari kandi bigatera amacakubiri.

Kwitwa Abavandimwe kandi bazwi nk’Abanyarwanda ntacyo byahindura…

Umuhanga mu mateka y’u Rwanda ariko akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru, Prof Déogratias Byanafashe avuga ko kuba Abanyarwanda baba muri Uganda babizizwa ubwabyo bidakwiye.

Avuga ko uyo urebye usanga ibice by’Ankole na Bufumbira byarahoze ari iby’u Rwanda kandi kuba muri iki gihe bituwe n’abavuga Ikinyarwanda bitagombye kuba impamvu yo kuzamura amacakubiri.

Prof Byanafashe avuga ko unarebye neza wasanga abatuye Uganda batarahoze bayituye mu myaka magana ishize, bityo ko ntawari ukwiye kurenganyiriza undi ururimi ahavugira muri iki gihe.

Iyi ntiti mu mateka y’u Rwanda ivuga ko hari Abanyarwanda bagiye muri Uganda gushakayo amaramuko, abandi bajyayo bahunze shiku n’ikiboko cy’Abakoloni b’Ababiligi. Hari hagati y’umwaka wa 1925 na 1929.

Abagiye kuhashaka amaramuko abenshi bagumyeyo, bake bagarukana umusoro babaga baragiye gushaka kugira ngo basorere Ababiligi bakoreshaga Abanyarwanda imirimo y’uburetwa.

Abakoloni bakoresheje abanya Afurika uburetwa

Abajijwe niba abashaka guhindura izina ry’uko ari Abanyarwanda ahubwo bakitwa Abavandimwe bafite ishingiro, Prof Byanafashe yasubije Taarifa ati: “Ese guhindura izina ukitwa ukundi bizasiba mu mitwe  y’abantu izina bari basanzwe bakuzi ho? Nta kintu kinini bizahindura cyane cyane ko n’izina Abavandimwe naryo ari Ikinyarwanda.”

Ikindi Byanafashe avuga kihishe inyuma y’ibi ni umukolini ugifite muri we umugambi wo kutabanisha neza abatuye ibice bitandukanye by’Afurika.

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply to John Bosco Rusagara Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version