Nyamasheke: Ubwato Burimo Hotel Bwagonze Ibuye

Mu Murenge wa Kagano, Akagari ka Ninzi mu Karere ka Nyamasheke habereye impanuka yakozwe n’ubwato bwa mbere mu Rwanda burimo Hoteli ariko abari baburimo ku bw’amahirwe abari bayirimo bose bavamo amahoro.

Amakuru avuga ko ubu bwato bwagonze ibuye bugeze muri uriya murenge, mu gice cyo hagati mu kiyaga cya Kivu.

Nyuma yo kugonga bwahagaze aho bunanirwa gukomeza, abari baburimo babuvanywamo bajyanwa ku nkombe.

Abatekinisiye bahise baza kugenzura niba nta kibazo gikomeye bwagize.

- Advertisement -

Ubu bwato burimo hoteli y’ibyumba 10.

Bufite aho abantu bafatira amafunguro n’akabari, “piscine” na “jacuzzi” .

Muri bwo kandi hubatswe aho abantu baruhukira, bakareba ubwiza bw’ikiyaga cya Kivu.

Amakuru avuga ko nyuma yo gukora iriya mpanuka, bwaje kuhavanwa binyuze ku bundi bwaje burabusunika, bibufasha kuhava.

Ifoto@Mantiscollection.com

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version