Leta Igiye Guha Akazi Abarimu Bashya 1400

Ubuzima bwa mwarimu ntibumworoheye kubera umushahara muto

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, rwatangaje ko rugiye guha akazi abarimu 1464, bazigisha amasomo atandukanye mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Mu barimu bagiye guhabwa akazi harimo abize indimi, kwigisha mu mashuri y’inshuke n’icyiciro cy’amashuri abanza (ECLPE) ku rwego rwa A2; abize Imibare n’Ubugenge n’abize Ibinyabuzima n’Ubutabire ku rwego rwa A1 bifuza akazi ko kwigisha.

Itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi mukuru wa REB Dr Mbarushimana Nelson kuri iki Cyumweru rivuga ko abifuza ako kazi “bakwihutira kugeza ku karere ibyangombwa bisaba akazi ko kwigisha kuva ku wa Mbere tariki 12 Mata 2021 kugeza ku wa Gatatu tariki 14 Mata 2021.”

Ni imyanya ireba abarimu basanzwe mu kazi ndetse n’abandi bari ku rutonde rw’abategereje gushyirwa mu myanya.

- Advertisement -

Mu barimu bazahabwa akazi harimo 991 ba A2 bazigisha indimi mu turere 26, agakeneye abarimu benshi ni Rwamagana kazafata abarimu 104.

Ku cyiciro cya A2 kigizwe n’abarimu 98 bazigisha mu mashuri abanza, Akarere gakeneye benshi ni Nyamasheke (23). Harimo n’icyiciro cya A1 kigizwe n’abarimu 314 bazigisha Imibare n’Ubugenge, ahakenewe benshi ari mu turere twa Kamonyi na Rusizi, buri hamwe hakeneye 24.

Muri abo barimu harimo n’icyiciro cy’abize kugeza kuri A1 bazigisha Ibinyabuzima n’Ubutabire, aho hakenewe abarimu 61 bazigisha mu turere 10. Ahakenewe benshi ni muri Kirehe hashakwa 20.

Leta ikomeje guhangana n’ikibazo cy’ubuke bw’abarimu, ku buryo mu minsi ishize Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko bitewe n’umubare munini w’abari bakenewe mu mashuri abanza n’ayisumbuye, bashyizwe mu myanya y’akazi hagendewe ku manota bagize mu mashuri yisumbuye cyangwa Kaminuza bitabaye ngombwa ko bakora ibizamini.

Muri Kamena umwaka ushize hirya no hino mu gihugu hatangijwe iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri 22 505, bigamije gufasha mu kugabanya ubucucike mu mashuri n’ingendo ndende zikorwa n’abanyeshuri hamwe na hamwe.

Ni igikorwa kinajyanye n’umwe mu myanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yo mu Ukuboza 2019, wasabaga Minisiteri y’Uburezi “Kwihutisha mu gihe kitarenze imyaka ibiri, igikorwa cyo kubaka amashuri hagamijwe kugabanya ubucucike n’urugendo rurerure abana bakora bajya cyangwa bava ku ishuri.”

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine aheruka kuvuga ko uko kongera umubare w’amashuri byagombaga kujyana no kongera ibikoresho n’umubare w’abarimu.

Mu mpera z’umwaka ushize Minisitiri Uwamariya yavuze ko hakenewe abarimu nibura 18.005 mu kugabanya ubucucike mu mashuri no guhaza amashuri yari arimo kubakwa.

Muri abo harimo abarimu 14 307 bo mu mashuri abanza na 3 698 mu mashuri yisumbuye mu gihugu hose.

Mu mwaka ushize kandi Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abarimu bigisha mu mashuri y’inshuke bahembwa na Leta bagomba kongerwa, bakava kuri 33 bakagera kuri 613, ni ukuvuga ko hagombaga kwiyongeraho 580.

Itangazo rya REB

Abasanzwe mu kazi bo babayeho bate?

Mu Cyumweru gishize, hari abarimu babwiye TV 1 ko bababazwa n’uko bakwa inyungu ku nguzanyo iri hejuru cyane ku mwenda baba baratse Umwarimu SACCO kandi uriya mwenda uba waraturutse ku mafaranga bizigamiye.

Ikindi kiyongera kuri iki ni uko n’amafaranga baba bazigamye baba bayahembwe ari make kandi ntazire igihe.

Ibi Dr  Rose Mukankomeye Umuyobozi w’Inama y’Igihugu ishinzwe amashuri makuru na za Kaminuza, High Education Council, yabyemeje mu Ukuboza 2020 mu kiganiro yahaye RBA.

Umwarimu SACCO yagombye kuroherereza abarimu ntibishyure inyungu ingana na 16% by’umwenda

Icyo gihe yagize ati:  “Kimwe mu bintu bituma uburezi butamera neza ari uko hari abafunguraga ishuri badafite ibyangombwa byose, bagasaba ko baba bihanganiwe, umwarimu ntahembwe neza, nawe ntiyigishe neza.”

N’ubwo muri kiriya kiganiro yibanze ku barimu bigisha za Kaminuza, ariko ni ikibazo kireba n’abarimu muri rusange.

Muri rusange ubuzima bwa mwarimu ntiburi ku rwego rwiza ugereranyije n’akamaro amariye abantu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version