MONUSCO Yahagaritse Burundu Gukorera Muri Kivu Y’Epfo

Nyuma yo kubisabwa na Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Akanama k’Umutekano mu Muryango w’Abibumbye kanzuye ko ingabo zako za MONUSCO zitangira kuva muri Kivu y’Amajyepfo.

Ni icyemezo cyahise gitangira gushyirwa mu bikorwa guhera kuri uyu wa Kabiri taliki 30, Mata, 2024.

Itangazo rya MONUSCO rivuga kuri iyi ngingo riragira riti: “ MONUSCO yatangiye gukura abasirikare n’ibikoresho byayo muri Kivu y’Amajyepfo kandi guhera taliki 01, Gicurasi, 2024 ntizongera kubarizwa ku butaka bw’Intara ya Kivu y’Amajyepfo habe no mu kurinda abayituye!”

Rivuga ko abasirikare bake bashinzwe kurinda inyubako z’aho abagiye babaga namwe n’ibikoresho bitarimurwa ari bo bonyine bazasigara muri iki gice.

- Advertisement -

Umuyobozi wa MONUSCO, Umunya Guinea witwa Bintou Keita yatangaje ko inshingano zo gucungira umutekano abatuye muri iki gice zisigaye mu biganza by’ingabo za DRC ubwazo.

Mu rwego rwo kwerekana ko ibi ari icyemezo gikomeye, MONUSCO yahererekanyije ububasha bwo gucunga biriya bice n’ingabo za DRC.

Ibirindiro bya gisirikare babiri bya mbere byahawe ingabo za DRC, ibindi bitanu(Mikenge, Minembwe, Rutemba, Uvira na  Kavumu) bikazahabwa ubuyobozi bw’iki gihugu hagati ya Gicurasi na Kamena, 2024 n’aho ibindi bibiri ari byo Baraka na Sange bizatangwa mu mataliki ataramenyekana ya Gicurasi, uyu mwaka.

Hari n’ahandi hantu 15 hakorerwaga n’abakozi b’iri shami hazaba hafunzwe bitarenze taliki 30, Kamena, 2024 kandi icyo gihe abakozi ‘hafi ya bose’ ba MONUSCO bazaba baratashye.

Hari bake bazasigara kugira ngo bashyire ibintu mu buryo, ni ukuvuga kureba niba amadosiye yose arebana no guhererekanya inshingano ku mpande zombi yaratanzwe.

Abasirikare ba MONUSCO nibo bari bagize itsinda ry’abasirikare b’Umuryango w’Abibumbye benshi bakoreraga mu gihugu kimwe umurimo wo kukigaruramo no kukirindiramo amahoro.

Bageze muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu mwaka wa 2003, ubu bakaba bagiye kuhava babarirwa mu bantu 100,000.

Kuva muri Kivu y’Epfo kwabo kwamejwe n’umwanzuro wa UN Nomero 2717 wo mu Ukuboza, 2023, wasobanuraga uko ingabo za MONUSCO zizava muri Kivu na Ituri.

Ifoto©RadioOkapi:Bintu Keita ahererekanya ububasha n’umuyobozi wa Kivu

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version