Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hari Abayobozi Perezida Kagame Aburira Bakavunira Ibiti Mu Matwi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Hari Abayobozi Perezida Kagame Aburira Bakavunira Ibiti Mu Matwi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 October 2022 1:50 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko mu bayobozi begura bamwe bagakurikiranwa hari abo aba yaganiriye nabo ‘one on one’ akababurira ababuza gukomeza amakosa bakora ariko ntibamwumve.

Hari mu ijambo yavuze atangiza inama ya Congres ya FPR Inkotanyi yaraye itangiye kuri uyu wa Gatandatu taliki 21, Ukwakira, 2022 yabereye mu Intare Arena.

Perezida Kagame yagize ati: “ Buriya hari bamwe nganira namwe one on one nkababwira nti ariko aho wahereye, wagabanyije wahinduye bitarakugeza kure?”

Avuga ko abibwira umuntu ejo akongera akamubwira ariko ngo uwo muntu aranga agakomeza.

Umukuru w’u Rwanda yunzemo ko iyo umuntu yanze kumva agakomeza buriya hari ikindi aba ashaka.

Perezida Kagame avuga ko ikibabaje ari uko akenshi abo babikora baba ari abayobozi kandi mu by’ukuri bafite n’amikoro k’uburyo batibye cyangwa ngo banyereze iby’abaturage nta bukene bagira.

Avuga ko abo bantu bakora ibyo baba bashyira icyasha ku cyubahiro bahawe n’uko ari abayobozi bagomba kuyobora Abanyarwanda.

Ngo ikibazo ni uko abiba ari n’abasanzwe bafite, bifite mu mikoro.

Umukuru w’u Rwanda atangaje ibi nyuma y’uko RGB nayo iherutse gutangaza raporo yerekana ko ahantu abaturage bahaye amanota make ari mu mitangirwe ya serivisi zigenewe abaturage.

Abaturage bavuga ko basiragizwa mu nzego z’ibanze kugira ngo bazibwirize batange ka bituga.

Bisa n’aho ari ikibazo kiri mu bifite mu buyobozi muri rusange bigirira nkana ku baturage b’amikoro make kandi bitari bikwiye.

Ikindi ni uko mu minsi ishize hari umwe mu bayobozi bakuru uherutse gukatirwa n’Urukiko kubera guhamwa n’ibyaha birimo gusaba no kwakira indonke ndetse no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko yaka ruswa.

Uwo ni Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagaye abayobozi batesha agaciro ikizere bahawe bakishora mu bikorwa bigayitse byo kurya ibyo batagenewe kandi n’ubundi ntacyo babuze.

Ati: “ Abaturage bacu tuyobora, birirwa biyuha akuya bagahera saa kumi n’imwe za mu gitondo bakageza iz’umugoroba ntabwo bajya muri ibyo…ariko mwe sinzi indwara ibarimwo rwose. Abantu bicaye bakigenera ibyo bazajya babona buri kwezi, imisoro y’abantu bose ikabanza guturisha imitika y’abantu bamwe kugira ngo tugire amahoro, buri wese akabanza akishyurwa, hanyuma uwo akaba ari we usubira inyuma agakora ibintu nk’ibyo!”

Perezida Kagame yavuze ko byose biterwa n’umururumba cyangwa kudahaga byabaye karande mu bayobozi bamwe na bamwe.

Mu Rubanza Rwa Bamporiki Havuzwemo Na Minisitiri Gatabazi

TAGGED:AbayoboziBamporikifeaturedFPRInkotanyiIntekoKagameUmururumba
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Hu Jintao Wayoboye u Bushinwa Yasohowe Mu Nama Yaririmo Perezida Xi
Next Article Biyemeje Guhugura Abanyarwanda Ku Buhinzi N’Imitunganyirize Y’Ibiribwa Igezweho
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

Sassou Nguesso Ari i Kinshasa Mu Bukwe Bw’Umukobwa Wa Tshisekedi

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaPolitiki

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Rwanda: Ntibiramenyekana Uko Amakipe Azahura Muri Shampiyona Ya 2025/2026

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ushaka Kuyobora FERWAFA Afitiye Abasifuzi Gahunda Yo Kubahemba

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?