Hari Abayobozi Perezida Kagame Aburira Bakavunira Ibiti Mu Matwi

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko mu bayobozi begura bamwe bagakurikiranwa hari abo aba yaganiriye nabo ‘one on one’ akababurira ababuza gukomeza amakosa bakora ariko ntibamwumve.

Hari mu ijambo yavuze atangiza inama ya Congres ya FPR Inkotanyi yaraye itangiye kuri uyu wa Gatandatu taliki 21, Ukwakira, 2022 yabereye mu Intare Arena.

Perezida Kagame yagize ati: “ Buriya hari bamwe nganira namwe one on one nkababwira nti ariko aho wahereye, wagabanyije wahinduye bitarakugeza kure?”

Avuga ko abibwira umuntu ejo akongera akamubwira ariko ngo uwo muntu aranga agakomeza.

- Kwmamaza -

Umukuru w’u Rwanda yunzemo ko iyo umuntu yanze kumva agakomeza buriya hari ikindi aba ashaka.

Perezida Kagame avuga ko ikibabaje ari uko akenshi abo babikora baba ari abayobozi kandi mu by’ukuri bafite n’amikoro k’uburyo batibye cyangwa ngo banyereze iby’abaturage nta bukene bagira.

Avuga ko abo bantu bakora ibyo baba bashyira icyasha ku cyubahiro bahawe n’uko ari abayobozi bagomba kuyobora Abanyarwanda.

Ngo ikibazo ni uko abiba ari n’abasanzwe bafite, bifite mu mikoro.

Umukuru w’u Rwanda atangaje ibi nyuma y’uko RGB nayo iherutse gutangaza raporo yerekana ko ahantu abaturage bahaye amanota make ari mu mitangirwe ya serivisi zigenewe abaturage.

Abaturage bavuga ko basiragizwa mu nzego z’ibanze kugira ngo bazibwirize batange ka bituga.

Bisa n’aho ari ikibazo kiri mu bifite mu buyobozi muri rusange bigirira nkana ku baturage b’amikoro make kandi bitari bikwiye.

Ikindi ni uko mu minsi ishize hari umwe mu bayobozi bakuru uherutse gukatirwa n’Urukiko kubera guhamwa n’ibyaha birimo gusaba no kwakira indonke ndetse no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko yaka ruswa.

Uwo ni Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagaye abayobozi batesha agaciro ikizere bahawe bakishora mu bikorwa bigayitse byo kurya ibyo batagenewe kandi n’ubundi ntacyo babuze.

Ati: “ Abaturage bacu tuyobora, birirwa biyuha akuya bagahera saa kumi n’imwe za mu gitondo bakageza iz’umugoroba ntabwo bajya muri ibyo…ariko mwe sinzi indwara ibarimwo rwose. Abantu bicaye bakigenera ibyo bazajya babona buri kwezi, imisoro y’abantu bose ikabanza guturisha imitika y’abantu bamwe kugira ngo tugire amahoro, buri wese akabanza akishyurwa, hanyuma uwo akaba ari we usubira inyuma agakora ibintu nk’ibyo!”

Perezida Kagame yavuze ko byose biterwa n’umururumba cyangwa kudahaga byabaye karande mu bayobozi bamwe na bamwe.

Mu Rubanza Rwa Bamporiki Havuzwemo Na Minisitiri Gatabazi

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version