Paul Kagame yaraye abwiye abitabiriye Inama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’abagore ko n’ubwo hari byinshi byakozwe ngo uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi bugerweho, hari ibitarakorwa.
Perezida w’u Rwanda avuga ko ibitaranozwa bigaragarira mu nzego za Politiki, iz’imibereho n’imibanire y’abantu n’iz’ubukungu aho bamwe bimwa amahirwe yo guhangana ku isoko ry’imirimo.
Yagize ati: “ Iyo niyo mpamvu twese abari hano n’abari ahandi tugomba kumva ko dufite inshingano zo guharanira ko imyumvire ikandamiza bamwe ihinduka.”
Avuga ko abagore bagikorerwa ihohoterwa bakimwa ubutabera busanzwe buhabwa abandi.
Ikindi cyerekana ko bahohoterwa ni uko akenshi ari bo usanga mu mirimo iciriritse ndetse rimwe na rimwe idahemberwa.
Icyo bita ‘informal sector’.
Icyakora Perezida Kagame yabwiye abari bamuteze amatwi ko u Rwanda rwashyizeho uburyo bwo guha abagore umwanya mu nzego zose z’igihugu.
Ibyo ngo bigaragara haba mu buyobozi bwa Politiki, mu bukungu no mu mibereho myiza y’abaturage muri rusange.
Ndetse ngo hari n’uburyo Leta ireba niba ingengo y’imari yayo igirira akamaro ibitsina byombi.
Perezida Kagame kandi yavuze ko u Rwanda rukora k’uburyo urugomo gukorerwa abagore mu ngo rucika.
Inama mpuzamahanga ihuza abagore iri kubera mu Rwanda izamara iminsi ine.
Ibaye ku nshuro ya gatandatu ku rwego rw’isi ariko ku rwego rw’Afurika ibaye ku nshuro ya mbere.