Hari Gusuzumwa Niba Somalia Yakwemerwa Muri EAC

Ubunyamabanga bukuru bw’Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba bwashyizeho kandi bwohereza muri Somalia itsinda ry’abahanga ngo basuzume niba yujuje ibisabwa byose ngo yemererwe kujya muri uyu muryango.

Ibihugu bisanzwe biwugize ni u Burundi, Repubulika ya Demukarasi ya Congo, u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania na Sudani y’Epfo.

Repubulika ya Demukarasi ya Congo niyo iherutse kwakirwa vuba aha mu muhango wabereye i Nairobi muri Kenya.

Ku byerekeye Somalia, abahanga ba EAC bari i Mogadishu mu ruzinduko rwatangiye kuri uyu wa Gatatu taliki 25, Mutarama, 2023 rukazarangira taliki 03, Gashyantare, 2023.

- Kwmamaza -

Ni igikorwa bise Verification Mission.

Mu biganiro bagiranye na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Somalia witwa Abshir Omar, yavuze ko igihugu cye kiteguye neza kujya muri EAC kandi gifite ubushake bwo gutanga umusanzu wacyo mu iterambere ry’abagize uriya muryango.

Itsinda rya EAC ryoherejwe muri Somalia riyobowe n’Umurundikazi witwa Tiri Marie Rose.

Abagize itsinda ryoherejwe i Mogadishu ni abaturanyijwe mu bihugu byose bigize uyu muryango.

Umunyamabanga mukuru wa EAC Dr. Peter Mathuki yavuze ko nyuma yo gukora raporo kubyo ziriya mpuguke zabonye, izagezwa ku nama y’Abaminisitiri bagize uyu Muryango nabo bakazayinoza mbere yo kuyigeza ku nama y’abakuru b’ibihugu biwugize izaterana mu mpera za Gashyantare, 2023.

Umunyamabanga mukuru wa EAC Dr. Peter Mathuki

Taliki 30, Werurwe, 2022 nibwo Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba bakiriye Repubulika ya Demukarasi ya Congo muri wo.

Kuwinjiramo mu buryo budasubirwaho, byakozwe muri Mata, 2022.

Imibare yerekana ko  mbere y’uko Repubulika ya Demukarasi ya Congo yinjira muri uyu muryango, wari utuwe n’abaturage miliyoni 170.

Kubera ko Repubulika ya Demukarasi ya Congo isanzwe ituwe n’abaturage barenga miliyoni 90, kuyinjiza muri EAC byatumye abatuye uyu Muryango biyongera baba miliyoni 260 ni ukuvuga ko baruta abatuye igihugu cya mbere gituwe cyane muri Afurika ari cyo Nigeria.

Somalia yo ni igihugu kiri ahantu h’ingenzi mu bucuruzi bunyuze mu mazi.

Ituranye n’inyanja y’Abahinde. Icyakora ni igihugu gifite ibibazo by’umutekano muke kimaranye igihe.

Somalia ituwe n’abaturage miliyoni 17.

Somalia ikora ku nyanja y’Abahinde
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version