Bwana Andrew Cuomo usanzwe ari Guverineri wa Leta ya New York ari mu bibazo kuko ari gushyirwaho igitutu ngo yegure kubera ibimuvugwaho by’uko hari umugore yahozagaho inkecye amwaka igitsina kugira ngo akomeze amukorere.
Bwana Andrew Cuomo ni umwe muri ba Guverineri bubahwa kurusha abandi bategeka za Leta zigize Leta Yunze Ubumwe z’Amerika.
Aho bibera ikibazo kurushaho kuri Guverineri Cuomo ni uko na bagenzi be b’Aba Demukarate batamucira akari urutega.
Ikindi ni uko abandi batamushaka barimo na Perezida wa Sena Bwana Chuck Schumer na mugenzi we Sen. Kirsten Gillibrand.
Mu nyandiko bagenzi be b’aba Demukarate batangaje, banditse ko ubushakashatsi baherutse gukora bwaberetse ko n’abaturuge ba New York batakifuza gukomeza kuyoborwa na Andrew Cuomo.
Associated Press yanditse ko kugeza ubu ariko Bwana Andrew Cuomo yirinze kugira icyo atangaza ku bimuvugwaho ariko uko igitutu kirushaho kuzamuka ni ko abantu babona ko igihe asigaranye ku butegetsi ari gito.
Guverineri Andrew Cuomo ni umuhungu wa Mario Cuomo nawe wigeze kuyobora New York.
Ikindi ni uko Perezida Joe Biden ataragira icyo atangaza kuri iki kibazo.