Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hari Ibice Bya Kivu Y’Amajyaruguru M23 Iri Gufata Itarwanye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Hari Ibice Bya Kivu Y’Amajyaruguru M23 Iri Gufata Itarwanye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 March 2024 10:38 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Guhera mu ntangiriro z’iki Cyumweru, M23 iri gufata ibice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru itarwanye kubera ko abasirikare ba DRC bari kuyibererekera.

Ibice imaze gufata birimo agace k’abaturage batunzwe ahanini n’uburobyi ka Vitshumbi kegereye ikiyaga  cya Rwicanzige (Lac Édouard) n’agace ka Rwindi.

Hari n’utundi duce byegeranye bivugwa ko twafashwe na M23 nta mirwano ibaye.

Ingabo za DRC na Wazalendo barababererekeye bakomeza gufata ibyo bice ntawe ubakomye imbere, ibi kandi byatangiye rwagati mu Cyumweru gishize.

Amakuru atangwa n’abari aho intambara ibera ndetse n’abandi bayikurikiranira hafi avuga ko M23 yigaruriye 90% by’Intara yose ya Rutshuru kandi ngo irasatira na Teritwari ya Lubero mu Majyaruguru na Walikale mu Burengerazuba.

Abatuye ibice uyu mutwe uherutse gufata, bibaza uko byafashwe nta ntambara ibaye bikabayobera!

Ubusanzwe aho za Rwindi hahoze ikigo cya gisirikare cy’ingabo za DRC ariko nacyo M23 yarakigaruriye.

Abagize Sosiyete sivile muri kariya gace babwiye BBC Gahuza ko batiyumvisha ukuntu ingabo zisohoka mu kigo zikabisa umwanzi wazo agafata ikigo nta mirwano ibaye.

Ihuriro rya sosiyete sivile yo muri kariya gace ryiswe Forces Vives rigira riti:  “Kandi iyo agace gafashwe na M23 biragoye ko hakorwa umuhati wo kugasubirana kandi ibyo ni ukuva mu 2022 ku ifatwa rya Canzu na Runyoni”.

Itangazo ry’ihuriro rya sosiyete sivile zo muri Kivu ya Ruguru ryo rivuga ko “iyo migirire y’ingabo za Leta ituma haba umwuka w’uko hari ubugambanyi mu gisirikare no mu nzego za Leta”.

Abaturage bavuga ko iby’uko Leta ya DRC yongera abasirikare n’ibikoresho mu gace karimo imirwano nta musaruro bitanga kuko bitabuza M23 kubashushubikanya kandi umunsi ku wundi.

Aho M23 igeze ikahafata, ibwira abahatuye ko ije kubakura ku ngoyi y’ubutegetsi bubi bwa Leta ya Kinshasa.

Kugeza ubu ntacyo Guverinoma y’i Kinshasa iravuga ko bitangazwa n’abaturage b’aho ziriya nyeshyamba zigaruriye.

TAGGED:BBCfeaturedImirwanoIngaboIntaraM23Sosiyete
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kicukiro Ni Iya Mbere Mu Isuku Ngororero Ikaba Iya Nyuma
Next Article Kagame Yemeye Kuzashyigikira Odinga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?