Hari Ibice Bya Kivu Y’Amajyaruguru M23 Iri Gufata Itarwanye

Guhera mu ntangiriro z’iki Cyumweru, M23 iri gufata ibice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru itarwanye kubera ko abasirikare ba DRC bari kuyibererekera.

Ibice imaze gufata birimo agace k’abaturage batunzwe ahanini n’uburobyi ka Vitshumbi kegereye ikiyaga  cya Rwicanzige (Lac Édouard) n’agace ka Rwindi.

Hari n’utundi duce byegeranye bivugwa ko twafashwe na M23 nta mirwano ibaye.

Ingabo za DRC na Wazalendo barababererekeye bakomeza gufata ibyo bice ntawe ubakomye imbere, ibi kandi byatangiye rwagati mu Cyumweru gishize.

- Advertisement -

Amakuru atangwa n’abari aho intambara ibera ndetse n’abandi bayikurikiranira hafi avuga ko M23 yigaruriye 90% by’Intara yose ya Rutshuru kandi ngo irasatira na Teritwari ya Lubero mu Majyaruguru na Walikale mu Burengerazuba.

Abatuye ibice uyu mutwe uherutse gufata, bibaza uko byafashwe nta ntambara ibaye bikabayobera!

Ubusanzwe aho za Rwindi hahoze ikigo cya gisirikare cy’ingabo za DRC ariko nacyo M23 yarakigaruriye.

Abagize Sosiyete sivile muri kariya gace babwiye BBC Gahuza ko batiyumvisha ukuntu ingabo zisohoka mu kigo zikabisa umwanzi wazo agafata ikigo nta mirwano ibaye.

Ihuriro rya sosiyete sivile yo muri kariya gace ryiswe Forces Vives rigira riti:  “Kandi iyo agace gafashwe na M23 biragoye ko hakorwa umuhati wo kugasubirana kandi ibyo ni ukuva mu 2022 ku ifatwa rya Canzu na Runyoni”.

Itangazo ry’ihuriro rya sosiyete sivile zo muri Kivu ya Ruguru ryo rivuga ko “iyo migirire y’ingabo za Leta ituma haba umwuka w’uko hari ubugambanyi mu gisirikare no mu nzego za Leta”.

Abaturage bavuga ko iby’uko Leta ya DRC yongera abasirikare n’ibikoresho mu gace karimo imirwano nta musaruro bitanga kuko bitabuza M23 kubashushubikanya kandi umunsi ku wundi.

Aho M23 igeze ikahafata, ibwira abahatuye ko ije kubakura ku ngoyi y’ubutegetsi bubi bwa Leta ya Kinshasa.

Kugeza ubu ntacyo Guverinoma y’i Kinshasa iravuga ko bitangazwa n’abaturage b’aho ziriya nyeshyamba zigaruriye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version