Hari Ibice By’U Rwanda Bigerwamo Gusa n’Imiyoboro y’Itumanaho Yo Muri RDC

Mu Rwanda habarurwa ko nibura 81.6% bakoresha telefoni igendanwa uhuje umubare w’abaturarwanda na sim cards ziri mu gihugu, ariko si ko bose bishimira ibyiza bitangwa n’imiyoboro y’itumanaho nko kubafasha kuvugana n’inshuti cyangwa kumenya amakuru agezweho.

Mu karere ka Rusizi kegereye Repubulika ya Demokarasi ya Congo, RDC, hari ibice usanga aho gufata imiyoboro y’ibigo by’itumanaho byo mu Rwanda, muri telefoni z’abaturage hazamo imiyoboro yo hakurya y’umupaka ya Airtel na Vodacom.

Ni ibintu bituma itumanaho ribahenda cyane, igihe umuntu akeneye undi akamutumaho mugenzi we kandi agendana telefoni mu mufuka. Bikomeje kubaho cyane mu bice bireba muri RDC, ku kirwa cya Nkombo.

Ni ikibazo kandi cyakunze kuvugwa no ku bindi bice by’imipaka yegeranye n’ibihugu by’abaturanyi.

- Kwmamaza -

Umwe mu bagirwaho ingaruka n’icyo kibazo yagize ati “Itumanaho rya telefoni hano ni ikibazo gikomeye cyane, iyo umuntu ashaka guhamagara iwabo asanga umuyoboro wo muri Congo ariwo uri muri telefoni.”

Ni ikibazo kigira ingaruka ku migendekere ya serivisi nyinshi zikenera itumanaho, haba ku baturage basanzwe cyangwa abakora mu nzego z’ubuyobozi n’iz’ubuzima.

Undi yagize ati “Bidutera ikibazo kubera ko umuntu igihe cyose umukenereye udashobora kumubona, yaba umuyobozi w’umudugudu cyangwa undi, n’umuturage igihe cyose hashobora kuba impamvu ituma umuhamagara nabyo biragoye, bisaba gutumaho.”

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, ruvuga ko nyuma yo kuvugana n’inzego z’ibanze zo mu murenge wa Nkombo, iki kibazo bagiye kurebera hamwe uko cyabonerwa igisubizo.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Kugenzura Ibijyanye n’Ikoranabuhanga, Charles Gahungu, yabwiye televiziyo y’igihugu ko mu Cyumweru gitaha bazohereza itsinda muri ako gace, rikazasesengura imiterere y’ikibazo.

Yakomeje ati “Nubwo twubatse umunara hariya kuri nkombo, ariko hari imidugudu bigaragara ko ireba muri Congo ihuzanzira ritahagera neza. Twavuganye nabo, mu Cyumweru gitaha turoherezayo abakozi, uwa Airtel, uwa MTN n’uwa RURA, bazazana bose bagende muri iyo midugudu yose, basuzuma bakareba uko bimeze, bagasuzuma n’uko icyo kibazo cyakemuka.”

Kugeza mu mpera za Mutarama 2021 mu Rwanda habarurwaga sim cards 10.575.864 ugereranyije na sim card 10.614.408 zabarurwaga mu mpera z’umwaka wa 2020.

Ubaze ku baturage 100, ababa bakoresha izo sim card ni abaturage 81.6%.

MTN Rwanda niyo ifite isoko rinini mu gihugu na miliyoni 6.5 mu gihe Airtel Rwanda ari miliyoni 4.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version