Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hari Icyo Sena Yifuza Ku Banyarwanda Baba Mu Mahanga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Hari Icyo Sena Yifuza Ku Banyarwanda Baba Mu Mahanga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 October 2025 9:31 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Abasenateri
SHARE

Abasenateri basanga bikwiye ko hashyirwaho imfashanyigisho igenewe Abanyarwanda baba mu mahanga igamije kubigisha mu buryo buhamye indangagaciro nyarwanda.

Ubwo yagezaga kuri bagenzi be ibikubiye muri raporo ya Komisiyo ya Sena ishinzwe ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano, Senateri Murangwa Ndangiza Hadidja yavuze ibyo babonye ko bikorwa mu kumenyekanisha umuco nyarwanda mu mahanga n’ibikeneye kongerwamo.

Muri byo harimo n’inyandiko inonosoye yigisha abato n’abakuru iby’iwabo.

Icyakora, Ndangiza avuga ko Leta hari uburyo isanzwe ibigenza ngo ababa mu mahanga bamenye iby’iwabo.

Ibikora binyuze mu Itorero Indangamirwa ritegurwa k’ubufatanye bwa  Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE) na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.

Yongeraho ko hari aho bahanze agashya mu kumenyesha Abanyarwanda amateka yabo, atanga urugero rwo muri Australia ahari radiyo icishwaho amateka y’u Rwanda kandi ngo birakunzwe.

Ati: “Mu bihugu bimwe, hari ibifite amashuri yigisha amateka, by’umwihariko muri Australia ahari Radiyo icishwaho ikiganiro mu rurimi rw’Ikinyarwanda, ugasanga Abanyarwanda bahatuye babikunze.”

Hagati aho kandi, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane yateguye kandi igeza kuri za Ambasade imfashanyigisho zirimo n’ibitabo bivuga ku muco nyarwanda.

Nubwo ari uko bimeze, hari ahandi ibintu bitarakorwa neza, ugasanga abahatuye nta kintu bigishwa ku mateka n’umuco by’iwabo mu buryo bunonosoye.

Niyo mpamvu rero hakenewe imfashanyigisho nyayo yo kubibafashamo nk’uko Abasenateri babivuga.

Ndetse Senateri Uwera Pélagie we yasabye ko n’ababyeyi baba mu mahanga nabo bakwiye kwiga indangagaciro za Kinyarwanda kugira ngo nabo babone uko bazigisha ababo.

Yasabye Komisiyo kureba uko ababyeyi b’abo bana nabo bahabwa ubwo bumenyi, ntibibe gahunda yagenewe urubyiruko rwonyine.

Asanga hejuru yo gutegura iyo mfashanyigisho mu nyandiko isanzwe hakwiye kongerwaho no gukoresha ikoranabuhanga risakaza ibyiza by’u Rwanda.

Abasenateri basabye ko muri za Ambasade hazajya habera iserukiramuco, Abanyarwanda baba mu mahanga bagahiganwa mu kwerekana ibyo bazi mu muco w’iwabo.

TAGGED:AmahangafeaturedImfashanyigishoNdangizaPolitikiSenateri
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Minisitiri W’Intebe Yahuje Ubuziranenge N’Iterambere Rirambye
Next Article Macron Mu Ihurizo Ryo Kubona Minisitiri W’Intebe Uhamye 
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Utubari Tugiye Kujya Dufunga Mu Rukerera

Kayonza: Nyemazi Yazize Kubuza Abaturage Gusuhuka Kubera Inzara

Kinshasa Irasaba AFC/M23 Gufungura Ikibuga Cy’Indege Cya Goma Byihuse

U Rwanda Rwatangije Irushanwa Rizajya Rihuza Za Kaminuza Muri Siporo

U Rwanda Rwamurikiye Abanya Congo Brazzaville Aho Rugejeje Ubukungu Bwarwo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Busabizwa Yatanze Kopi Z’Impapuro Zo Guhagararira u Rwanda Muri Guinée Equatoriale

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

Kayonza: Nyemazi Yazize Kubuza Abaturage Gusuhuka Kubera Inzara

U Rwanda Rwamurikiye Abanya Congo Brazzaville Aho Rugejeje Ubukungu Bwarwo

You Might Also Like

Mu mahanga

Afurika Y’Epfo: Abantu 11 Biciwe Mu Kivunge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Kagame Yaganiriye N’Umuyobozi W’Ikigega Cy’Isi Cy’Imari 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?