Abasenateri basanga bikwiye ko hashyirwaho imfashanyigisho igenewe Abanyarwanda baba mu mahanga igamije kubigisha mu buryo buhamye indangagaciro nyarwanda.
Ubwo yagezaga kuri bagenzi be ibikubiye muri raporo ya Komisiyo ya Sena ishinzwe ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano, Senateri Murangwa Ndangiza Hadidja yavuze ibyo babonye ko bikorwa mu kumenyekanisha umuco nyarwanda mu mahanga n’ibikeneye kongerwamo.
Muri byo harimo n’inyandiko inonosoye yigisha abato n’abakuru iby’iwabo.
Icyakora, Ndangiza avuga ko Leta hari uburyo isanzwe ibigenza ngo ababa mu mahanga bamenye iby’iwabo.
Ibikora binyuze mu Itorero Indangamirwa ritegurwa k’ubufatanye bwa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE) na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.
Yongeraho ko hari aho bahanze agashya mu kumenyesha Abanyarwanda amateka yabo, atanga urugero rwo muri Australia ahari radiyo icishwaho amateka y’u Rwanda kandi ngo birakunzwe.
Ati: “Mu bihugu bimwe, hari ibifite amashuri yigisha amateka, by’umwihariko muri Australia ahari Radiyo icishwaho ikiganiro mu rurimi rw’Ikinyarwanda, ugasanga Abanyarwanda bahatuye babikunze.”
Hagati aho kandi, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane yateguye kandi igeza kuri za Ambasade imfashanyigisho zirimo n’ibitabo bivuga ku muco nyarwanda.
Nubwo ari uko bimeze, hari ahandi ibintu bitarakorwa neza, ugasanga abahatuye nta kintu bigishwa ku mateka n’umuco by’iwabo mu buryo bunonosoye.
Niyo mpamvu rero hakenewe imfashanyigisho nyayo yo kubibafashamo nk’uko Abasenateri babivuga.
Ndetse Senateri Uwera Pélagie we yasabye ko n’ababyeyi baba mu mahanga nabo bakwiye kwiga indangagaciro za Kinyarwanda kugira ngo nabo babone uko bazigisha ababo.
Yasabye Komisiyo kureba uko ababyeyi b’abo bana nabo bahabwa ubwo bumenyi, ntibibe gahunda yagenewe urubyiruko rwonyine.
Asanga hejuru yo gutegura iyo mfashanyigisho mu nyandiko isanzwe hakwiye kongerwaho no gukoresha ikoranabuhanga risakaza ibyiza by’u Rwanda.
Abasenateri basabye ko muri za Ambasade hazajya habera iserukiramuco, Abanyarwanda baba mu mahanga bagahiganwa mu kwerekana ibyo bazi mu muco w’iwabo.