Hari Igicuruzwa Cyakuwe Ku Isoko Ry’u Rwanda

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurinda ibiribwa n’imiti, Rwanda Food and Drug Authority,  cyatangaje ko  ikiribwa cyo mu bwoko bwa Chocolate kitwa Kinder Chocolate kitemewe mu Rwanda kubera ko abagikoze bavuga ko cyahumanye mu buryo bukomeye bityo ko kidakwiye kuguma ku isoko.

Abakoze iriya chocolate bavuga ko yahumanyijwe n’udukoko bita Salmonella .

Kiriya kiribwa cyakozwe n’Ikigo kitwa Ferrero International S.A.

Ni ikigo cy’ubucuruzi bw’ibiryohera cyo mu Butaliyani gikorera ahitwa Alba cyashinzwe mu mwaka wa 1946.

- Advertisement -
n’Ikigo kitwa Ferrero International S.A.

Ubwoko bwa ziriya chocolate bwakuwe ku isoko ry’u Rwanda bigomba kuba bitagikoreshwa hagati ya Kanama n’Ukwakira, 2022.

Rwanda Food and Drug Security Authority( Rwanda FDA) ivuga ko abafite biriya bicuruzwa bagomba gutangira kubikura mu maduka guhera muri uku kwezi kwa Mata( kuri kurangira) bikazaba byarangije kuvamo mu mezi twavuze haruguru.

Ubuyobozi bw’iki kigo kuri Twitter bwatangaje ko budatangaje iri tangazo kubera ko hari Abanyarwanda bagaragaweho uburwayi kubera iriya turiya dukoko, ahubwo ngo ni mu buryo bwo kubarinda kuzandura.

Icyemezo kandi ngo cyafashwe nyuma y’uko abo mu ruganda rukora biriya biribwa rutangaje ko ahakorerwa biriya biribwa hagaragaye udukoko twa Salmonella.

Umuntu wandujwe na turiya dukoko agaragaza ibimenyetso birimo kuruka, guhitwa( hakaza n’amaraso), guhinda umuriro, kuribwa umutwe no kugira iseseme.

Kubera iyi mpamvu kandi ngo abatumije n’abacuruza biriya biribwa, bagomba kubikuraho bitarenze amataliki yavuzwe haruguru.

Ibikubiye muri iri tangazo kandi byamenyeshejwe na Minisiteri y’ubuzima ndetse na Federasiyo y’Abikorera ku giti cyabo.

Ibiryo byandujwe n’aka gakoko bihungabanya umubiri w’uwabiriye

Salmonella ni agakoko ko mu bwoko bwa  bacteria ko mu muryango abahanga bita Enterobacteriaceae.

Aka gakoko kiswe gutyo kubera umugabo w’Umuveterineri wakavumbuye wo muri Amerika witwa Daniel Elmer Salmon (1850–1914).

Daniel Elmer Salmon
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version