Icyo Abafite Ubumuga Bwo Kutabona Basaba Leta Y’U Rwanda K’Uburenganzira Bwabo…

Abagize Ihuriro Nyarwanda ry’abafite ubumuga bwo kutabona, Rwanda Union of the Blind, basaba RDB( ihagarariye Leta y’u Rwanda kuri iyi ngingo) nk’ikigo gifite inshingano yo kurengera iby’umutungo  mu by’ubwenge gushyiraho uburyo inyandiko zemewe zajya zishyirwa mu rurimi rwa Braille cyangwa zigakorerwa audio(ijwi) kugira ngo nabo bamenye ibibikubiyemo kuko ari uburenganzira bwa muntu.

Babivuga babishingiye ku ngingo y’uko u Rwanda rwasinye amasezerano yiswe aya Marrakesh ( Maroc).

Ni amasezerano yiswe  “Marrakesh Treaty to Facilitate Access to Published Works for Persons Who Are Blind, Visually Impaired, or Otherwise Print Disabled” (MT).

Taarifa ifite incamake y’ibikubiye mu masezerano y’i Marrakesh arebana n’uburenganzira bw’abafite ubumuga bwo kutabona

Aya masezerano avuga ko n’ubwo umutungo bwite mu by’ubwenge ukwiye kurindwa, ariko Leta zayashyizeho umukono zagombye gushyiraho Urwego rushinzwe ubuhinduzi( professional translation entity) rushinzwe gufasha abafite buriya bumuga kumenya ibikubiye mu bitabo n’ibindi bihangano by’ubwenge kuko kubimenya ari uburenganzira bwabo nk’abantu.

- Advertisement -

Umwe mu banyamuryango wa ririya huriro witwa Sévérin aherutse kubwira Taarifa ko ikintu bo bifuza ari uko hashyirwaho Urwego rwa Leta rushinzwe kiriya gikorwa cyangwa urw’abikorera ariko bafite aho bahuriye na Leta kugira ngo ibikubiye muri ariya masezerano u Rwanda rwasinye bishyirwe mu bikorwa.

Ati: “ Kuba u Rwanda rwarasinye ariya masezerano ubwabyo ni ibyo kwishimira. Icyakora ni ngombwa ko haterwa indi ntambwe, hagashyirwaho Urwego rwo kubishyira mu bikorwa. Ni urwego rwaba rushinzwe gukorera ubuhinduzi inyandiko zisanzwe ariko zifatwa nk’umutungo mu by’ubwenge zigashyirwa mu nyandiko ya Braille cyangwa mu ijwi ndetse no mu nyuguti ngari bikadufasha.”

Inyandiko y’incamake ikubiyemo amasezerano y’i Marrakesh dufitiye kopi ivuga ko n’ubwo amategeko agenga uburenganzira ku mutungo bwite mu by’ubwenge agomba gukurikizwa hagamijwe kurinda ibyo nyiri igihangano yaruhiye, ariko ko, ku rundi ruhande, hagombye no kurebwa ku burenganzira bw’abantu bafite ubumuga bwo kutabona na mba cyangwa kubona gacye.

Umutungo mu by’ubwenge ubusanzwe ni ntavogerwa

Mu kubahiriza uburenganzira bw’aba bantu, amasezerano y’i Marrakesh ( muri Maroc) avuga ko Leta zigomba gushyiraho uburyo bwo gufasha bariya bantu kumenya ibikubiye mu bihangano bicapye.

Rachel Musabyimana ukora mu Ihuriro nyarwanda ry’abafite ubumuga bwo kutabona, RUB, avuga ko Leta y’u Rwanda ishobora gucyemura kiriya kibazo kuko ngo iharanira iterambere n’imibereho myiza ya buri Munyarwanda harimo n’abafite ubumuga bwo kutabona.

Icyo inzego bireba ‘zibivugaho’

Kubera ko ibigo bibiri bya Leta ari byo bifite mu nshingano kurinda iby’umutungo bwite mu by’ubwenge ni ukuvuga  Ikigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB, na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, Taarifa yahamagaye abashinzwe kurinda umutungo bwite muri iki kigo( RBD) tubasaba ko bagira icyo batangaza ku cyifuzo cy’abafite buriya bumuga.

Ubuyobozi bw’iri shami bwadusabye kubamenyesha mu nyandiko icyo twifuza kumenya,turabikora.

Nyuma batubwiye ko  e-mail yacu bayibonye ariko ko igiye kubanza koherezwa mu Biro bishinzwe itumanaho no guhuza RDB n’izindi nzego( PRO) bakabisuzuma hanyuma bakazagirana ikiganiro n’ubwanditsi bwa Taarifa mu buryo bwihariye.

Ubwo twasohoraga iyi nkuru ni ukuvuga nyuma y’amasaha 24, twari tutarasubizwa.

Icyakora mu rwego rw’imikoranire mu itangazamakuru hagamijwe inyungu rusange, bagenzi bacu bakorera IGIHE bo babajije muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ibasubiza bidatinze.

Igisubizo bahawe kivuga ko nyuma y’uko hagiye ho itegeko n’iteka rya Perezida  byemeza ariya  masezerano nk’uko bisabwa n’Itegeko Nshinga, u Rwanda rwamaze kumenyesha Umuryango mpuzamahanga wita ku by’umutungo bwite mu by’ubwenge, World Intellectual Property Organization( WIPO),  iyemeza ry’ayo masezerano.

Intego yari uko nayo(ni ukuvuga WIPO) imenyesha ibindi bihugu ko u Rwanda rwabaye umunyamuryango.

Kugeza ubu u Rwanda rwabaye kimwe mu biguhu bihuriye kuri ariya masezerano kandi akaba arureba ( treaty in force) kuva taliki ya 25/01/2022.

Birumvikana ko hashize igihe gito ibi bibaye!

Ikindi ni uko hari inama yakozwe n’icyahoze ari Ikigo gishyizwe abafite ubumuga( NCPD) ndetse n’Ihuriro ry’abafite ubumuga bwo kutabona, Rwanda Union of the Blind, mu rwego rwo kubamenyesha iyinjira ry’u Rwanda muri ayo masezerano, kugira ngo bamenye  inyungu zayo no kuyabyaza umusaruro.

Hakozwe kandi no guhuza ibikubiye muri ariya masezerano n’Itegeko rigenga Umutungo bwite mu by’Ubwenge ( ni umushinga uri kwigwaho mu Nteko Inshinga Amategeko y’u Rwanda).

Abakozi muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda bavuga ko muri iki gihe Leta y’u Rwanda iri kumenyekanisha ariya masezerano mu bagenerwa bikorwa ( abafite ubumuga bwo kutabona), imiryango ibafasha, inzego za Leta zibishinzwe muri rusange ndetse n’abafite ibihangano cyangwa abazagira ibihangano birebwa n’ariya masezerano.

Ikindi ngo ni uko iriya Minisiteri iri gukorana na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, MINALOC, n’abandi bireba hagashyirwaho uburyo bwuzuye  ( strategy) bwo gushyira mu bikorwa ayo masezerano.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version