Hari Imbangukiragutabara 180 u Rwanda Rwitegura Kwakira

Imbangukiragutabara ziracyari nke

Mu gihe gito kiri imbere Guverinoma y’u Rwanda izabona imbangukiragutabara 180 zizaza kuziba icyuho cyaterwaga n’ubuke bw’izi modoka z’ingirakamaro.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana  niwe wabitangaje ubwo yatangaje ubwo yasubizaga ikibazo cya Depite Nirere Marie Thérèse wari umubwiye ko Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri bifite imbangukiragutabara ebyiri kandi na zo zishaje.

Uzziel Ndagijimana yari yitabye Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite mu rwego rwo gusobanura ibijyanye n’inguzanyo ya miliyoni 75 z’ama Euros zizifashishwa mu kwagura, gusana no kuvugurura biriya bitaro.

Minisiteri Dr.Uzziel Ndagijimana

Depite Nirere yagize ati “Kwagura ibitaro bya Ruhengeri ni ikintu cyari gikenewe cyane ariko ubwo duherukayo batwerekaga ko bafite ’ambulance’ ebyiri zidahagije kandi zishaje.”

- Advertisement -

Nirere avuga ko kwagura ibitaro bizaba bivuze ko hari abarwayi benshi bazabigana bityo ko bizakenera imbangukiragutabara zihagije.

Mu gusubiza iki kibazo, Dr Ndagijimana yavuze ko ikibazo cy’imbangukiragutabara ari ikibazo rusange mu rwego rw’ubuzima ariko hari gushakishwa umuti urambye.

Uwo muti urimo no kuzazana imbangukiragutabara 180 zizaza kuziba icyuho cyazo.

Yagize ati: “Ndagira ngo menyeshe Inteko ko ikibazo cyo kongera za ambulance kitaweho, ubu hari ambulance zatumijwe zigera ku 180 ziri mu nzira.”

Avuga ko ibitaro bizazihabwa hagendewe ku ukureba uko izo muri ibyo bitaro zimeze n’ingano yazo.

Ikibazo cy’imbangukiragutabara zidahagije mu Rwanda, gikunze kugarukwaho n’abaturage.

Taarifa iherutse gutangaza inkuru y’imbangukiragutabara nyinshi zapfiriye mu bitaro bya Mibirizi mu Karere ka Rusizi zibura abazikoresha ubu zuriwe n’ibyatsi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version