Rwanda: Bwa Mbere Mu Mateka Abagore Bahawe Ipeti Rya Colonel

Perezida Kagame nk’Umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda yaraye yongeye ‘gukora amateka’ ubwo yahaga abagore barindwi ipeti rya Colonel. Kuva u Rwanda rwabaho nibwo bwa mbere iri peti rihawe abagore kuko kugeza ubu irinini bari bafite ari Lieutenal Colonel.

Abagore barindwi nibo bahawe iri peti.

Abo ni Betty Dukuze usanzwe ukora muri Minisiteri y’ingabo, Belina Kayirangwa ukora mu Biro bikuru by’ingabo z’u Rwanda, Séraphine Nyirasafari nawe ukora muri MINADEF, Marie Claire Muragijimana ukora mu ishami ry’ingabo z’u Rwanda rishinzwe ibikorwa remezo( Engineering Brigade), Lydia D. Bagwaneza ukora mu ngabo zirinda Umukuru w’igihugu,  Lausanne N. Ingabire  ukora mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Musanze na  Stella Uwineza wo mu ngabo zirwanira mu kirere.

Afande Kayirangwa
Afande Uwineza
Afande Nyirasafari
Afande Bagwaneza
Afande Dukuze
Afande Ingabire

Ifoto ibanza: Afande Marie Claire Muragijimana

- Kwmamaza -
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version