Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hari Imbangukiragutabara 180 u Rwanda Rwitegura Kwakira
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Hari Imbangukiragutabara 180 u Rwanda Rwitegura Kwakira

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 December 2023 4:13 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Imbangukiragutabara ziracyari nke
SHARE

Mu gihe gito kiri imbere Guverinoma y’u Rwanda izabona imbangukiragutabara 180 zizaza kuziba icyuho cyaterwaga n’ubuke bw’izi modoka z’ingirakamaro.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana  niwe wabitangaje ubwo yatangaje ubwo yasubizaga ikibazo cya Depite Nirere Marie Thérèse wari umubwiye ko Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri bifite imbangukiragutabara ebyiri kandi na zo zishaje.

Uzziel Ndagijimana yari yitabye Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite mu rwego rwo gusobanura ibijyanye n’inguzanyo ya miliyoni 75 z’ama Euros zizifashishwa mu kwagura, gusana no kuvugurura biriya bitaro.

Minisiteri Dr.Uzziel Ndagijimana

Depite Nirere yagize ati “Kwagura ibitaro bya Ruhengeri ni ikintu cyari gikenewe cyane ariko ubwo duherukayo batwerekaga ko bafite ’ambulance’ ebyiri zidahagije kandi zishaje.”

Nirere avuga ko kwagura ibitaro bizaba bivuze ko hari abarwayi benshi bazabigana bityo ko bizakenera imbangukiragutabara zihagije.

Mu gusubiza iki kibazo, Dr Ndagijimana yavuze ko ikibazo cy’imbangukiragutabara ari ikibazo rusange mu rwego rw’ubuzima ariko hari gushakishwa umuti urambye.

Uwo muti urimo no kuzazana imbangukiragutabara 180 zizaza kuziba icyuho cyazo.

Yagize ati: “Ndagira ngo menyeshe Inteko ko ikibazo cyo kongera za ambulance kitaweho, ubu hari ambulance zatumijwe zigera ku 180 ziri mu nzira.”

Avuga ko ibitaro bizazihabwa hagendewe ku ukureba uko izo muri ibyo bitaro zimeze n’ingano yazo.

Ikibazo cy’imbangukiragutabara zidahagije mu Rwanda, gikunze kugarukwaho n’abaturage.

Taarifa iherutse gutangaza inkuru y’imbangukiragutabara nyinshi zapfiriye mu bitaro bya Mibirizi mu Karere ka Rusizi zibura abazikoresha ubu zuriwe n’ibyatsi.

TAGGED:featuredIbitaroImbangukiragutabaraNdagijimanaRuhengeri
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Kagame Yatanze Ipeti Rya Major General Ku Bajenerali Bane
Next Article Rwanda: Bwa Mbere Mu Mateka Abagore Bahawe Ipeti Rya Colonel
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ababyeyi Baraburirwa Ko Tik Tok Ibangiriza Abana

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

Bobi Wine Arashinja Polisi Kumubuza Kwiyamamaza

Abanyarwanda Barashukwa Bagaca Mu Bushinwa Bakisanga Mu Bucakara- Amb Kimonyo 

Kagame Yibukije Ingabo Z’u Rwanda Kuzibukira Ubusinzi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yabwiye Abateguye UCI Ko Bahawe Ikaze Mu Rwanda Igihe Cyose Bazashakira

Abangavu B’Abanyarwakazi Batsinzwe Bahabwa Amadolari

Amasezerano Y’u Rwanda N’Ibirwa Bya Trinidad And Tobago Mu Bwikorezi

Rwanda: Umunya Slovenia Atwaye Isiganwa Ry’Isi Mu Bagabo Batwara Igare

Ubushinwa: Huzuye Ikiraro Cya Mbere Kiri Ku Butumburuke Buruta Ubundi Ku Isi

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Airtel Rwanda Yahawe Umuyobozi Mushya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Tombola Inzozi Lotto Yahagaritswe Gukorera Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Hafi Kimwe Cya Kabiri Cy’Ibyo u Rwanda Rwohereza Mu Muhanga Gikomoka Ku Buhinzi- PM Nsengiyumva

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu Rwanda

U Rwanda Rugiye Gushinga Ikigo Gitoza Gukumira Ibitero By’Ikoranabuhanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?