Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hari Impamvu Umutoza W’Ikipe Y’Igihugu Ya Handball Atanga Zatumye Atsindwa Na Misiri
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Hari Impamvu Umutoza W’Ikipe Y’Igihugu Ya Handball Atanga Zatumye Atsindwa Na Misiri

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 September 2022 11:25 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma y’umukino  waraye uhuje Ikipe y’u Rwanda ya Handball n’ikipe ya Misiri y’uyu mukino ukarangira u Rwanda rutsinzwe, umutoza w’Ikipe y’u Rwanda yavuze ko ahanini byatewe n’uko bamaze igihe kinini bitoreza ku kibuga kitari ku rwego rw’icyo bakiniyeho uriya mukino.

Ni umukino wa nyuma witabiriwe kandi na Perezida Paul Kagame urangira Misiri itsinde u Rwanda ku manota 51 kuri 29.

Bijya gukomerana u Rwanda, rwatangiye rukora amakosa bituma Misiri ibona ko rufite igihunga.

Yahise  itangira kurutsinda amanota rugikubita.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ikindi gisa n’aho cyari akarusho kuri Misiri ni uko yari ifite abakinnyi benshi barebare ugereranyije n’ab’u Rwanda, ibi bikaba byabafashije cyane mu gutera imipira yo hejuru bituma batsinda hakiri hakiri kare.

Igice cya mbere cyarangiye ari amanota 22 ya Misiri kuri 16 y’u Rwanda.

Aho bagarukiye bavuye mu kiruhuko, ni ukuvuga mu gice cya kabiri, abakinnyi b’u Rwanda ntibari buzuye kuko igice cya mbere cyarangiye hari umwe muri bo wahawe igihano cy’iminota ibiri hanze.

Icyakora bakomeje kwihagararaho kugira ngo birinde ko batsindwa amanota menshi, ikinyuranyo kigakomeza kwiyongera.

Gusa ntibyatinze kuko abakinnyi ba Misiri bakomeje gutsinda Abanyarwanda kubera ko babasumbaga bigatuma babatera imipira iremereye bakinjiza ibitego.

- Advertisement -

Ndetse baje kunanirwa k’uburyo iminota ya nyuma yageze basa n’abananiwe burundu.

Uko andi makipe yakurikiranye ni uku: Maroc yabaye iya gatatu, u Burundi buba ubwa kane, Algerie iba iya gatanu n’aho kuwa gatandatu haza Uganda.

Amakipe yaje mu myanya y’inyuma harimo iya Libya yabaye iya karindwi na Madagascar yabaye iya munani.

U Rwanda n’ubwo rwatsindiwe ku mukino wa nyuma, ruri mu makipe ane yabonye itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi izabera muri Croatia mu mwaka wa 2023.

Umutoza w’Ikipe y’u Rwanda witwa Anaclet Bagirishya avuga ko no kugira ngo bagere kuri ririya rwego ntako batagize!

Avuga ko byari urugendo rurerure kandi rutoroshye ariko bishima ko babonye itike iberekeza mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi.

Icyakora ngo bahuye n’imbogamizi n’ubwo bakoze uko bashoboye bakagera ku mukino wa nyuma.

Muri zo avugamo ko bari bamaze igihe kinini bitoreza ku bibuga bitari k’urwego rwicyo bagombaga gukiniraho kandi ari bo bagombaga kwakira irushanwa.

Yasezeranyije Abanyarwanda ko agiye kuzamura urwego abakinnyi be bariho kugira ngo bazitware neza mu mikino bazakina ubwo iy’igikombe cy’isi izaba itangiye.

TAGGED:AbanyarwandaHandballIkipeMisiriRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Ndayishimiye Yirukanye Bunyoni Ku Mwanya Wa Minisitiri W’Intebe W’u Burundi
Next Article Indyo Iboneye Itera Umutuzo N’iterambere- Jeannette Kagame
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

AI: Igikoresho Cy’Ingirakamaro Ku Munyamakuru Uzi Icyo Ashaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Twatanze Imbanzirizamushinga Y’amahoro Twifuza Muri DRC- Nduhungirehe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

APR FC Yatsinze Rayon Iyirusha Bifatika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Yagiye Mu Irahira Rya Mugenzi We Wa Gabon

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?