Hari Ingamba Zafatiwe Abashaka Gusura Tanzania

Abayobozi muri Minisiteri y’ubuzima ya Tanzania n’iya Zanzibar  basohoye itangazo ryemeranyijweho rivuga ko abantu bajya muri Tanzania hari ibyo bagomba kuba bujuje harimo no kuba baripimishije COVID-19  mu gihe kitari munsi y’amasaha 96.

Ririya tangazo ryasohowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima wa Tanzania Abel Makubi na mugenzi we wo muri Zanzibar witwa Fatma Mrisho.

Tanzania yavuze ko abantu izemera ko bayinjiramo ari abipimishije COVID-19 bakoresheje uburyo bwimbitse bwo kuyipima bita Real Time Reverse Transcription Polymerase Chain Reaction (RT-PCR) cyangwa ubundi buryo bita  Nucleic Acid Amplifications Tests (NAATS) bwakorewe ku bitaro byemewe na Leta baturutsemo cyangwa ibigo bifata ibipimo bita laboratories nabyo byemewe na Leta.

Abashaka kujya muri Tanzania kandi bagomba kuzuza inyandiko ibisaba iri kuri murandasi kandi bakabikora mu masaha 24 mbere y’uko bagana yo.

- Advertisement -

The East African ivuga ko Tanzania yanzuye ko abagenzi baturutse mu bihugu byagaragayemo kuzamuka k’ubwandu bwa COVID-19 mu minsi 14 ishize, bazajya bongera bapimwe bageze muri Tanzania kandi biyishyurire ikiguzi cyabyo.

Ikiguzi ni amadolari y’Amerika 10 ni ukuvuga 10 000 Frw, mu mashilingi ya Tanzania ni 23,000(Tsh23,000).

Uzinjirira muri Zanzibar we azishyura amadolari 25, ni  25000 Frw, ni ukuvuga ibihumbi mirongo itanu n’umunani by’amashilingi ya Tanzania(Tsh58,000) .

Minisiteri y’ubuzima muri Tanzania yasabye inzego zose bireba gukurikirana niba aya mabwiriza yubahirizwa kandi abantu bagakomeza guhana intera, gukaraba intoki no kwambara udupfukamunwa.

Izi ngamba zigomba gutangira gushyirwa mu bikorwa tariki 19, Nzeri, 2021.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version