Hari Inyandiko Yabonywe ‘Ivuga Ku Mugambi’ Wo Gutoroka Kwa Rusesabagina

Kuva mu mezi make ashize ifatwa rya Rusesabagina rikomeje kuvugwaho byinshi, uhereye ku buryo yageze mu Rwanda, uko yafashwe n’uburyo afunzwemo.

Ni umugabo ukurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, bifitanye isano n’ibitero byagabwe mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe guhera mu 2018, byishe abaturage abandi barakomereka.

Mu mashusho Al Jazeera yatambukije kuri uyu wa Gatanu, yagaragaje Minisitiri Busingye aganira n’abajyanama be mu buryo bw’ikoranabuhanga, avuga ko hari uburyo bukoreshwa mu kumenya ibirimo kubera muri gereza, haba mu nyandiko ziteganywa n’amategeko.

Yahise atanga urugero ku nyandiko yafatanywe Paul Rusesabagina, yavugaga uburyo ngo yashoboraga gutoroka gereza.

- Advertisement -

Busingye  ati: “Muri ibyo bikorwa n’ubuyobozi bwa gereza, hari inyandiko imwe yavugaga ku gutoroka, yaturutse ku mwana wa Rusesabagina, irinda imugeraho, yavugaga ko barimo kubwirwa uburyo yatoroka. Iyo yaje kubonwa n’ubuyobozi bwa gereza, ariko nyuma igusubizwa Rusesabagina.”

Kuri Al Jazeera, Busingye yabajijwe niba inyandiko nk’izo zishobora gusomwa kimwe n’izishobora kumufasha kwiregura, hakwizerwa ko umuntu azabona ubutabera buboneye.

Yasubije ati “Urwego rw’imfungwa n’abagororwa ni urwego rwigenga rushinzwe gucunga za gereza, icya kabiri rushinzwe umutekano w’abagororwa, abantu basura za gereza cyangwa undi uri hafi yazo barimo abanyamategeko bazijyamo n’abakozi bazo. Kandi umutekano wa gereza ushinzwe Urwego rw’imfungwa n’abagororwa nk’uko nabivuze.”

“Icya kabiri, ubusugire bw’itumanaho hagati y’abanyamategeko n’abakiliya babo burengerwa n’amategeko. Iyo umwavoka wa Rusesabagina amusuye, iyo baganira ku nyandiko, iryo tumanaho rirengerwa n’amategeko.”

Yavuze ko RCS ishinzwe umutekano w’abagororwa kandi ntabwo itangira raporo yabonye, kereka ibikeneye umusanzu w’izindi nzego nk’ibikeneye ubugenzacyaha cyangwa ubuvuzi.

Minisitiri Busingyye yavuze ko hari umwe mu bana ba Rusesabagina wari wamucuriye umugambi wo gutoroka

Minijust yabikomojeho mu itangazo

Mu itangazo Minisiteri y’Ubutabera yasohoye nyuma y’iki kiganiro, yavuze ko uretse itumanaho ry’umunyamategeko n’umukiliya we ritavogerwa, ibindi byinjira muri gereza bibanza gusuzumwa n’Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS.

Yakomeje iti “Ubwo Minisitiri yamenyaga ko hari aho bishoboka ko harenzwe ku mategeko mu Ukuboza 2020, yahise ategeka ko izo nyandiko zisubizwa Rusesabagina kandi RCS ikajya itandukanya inyandiko z’ibanga n’izisanzwe.”

 “Minisitiri ntabwo yavuze kuri iki kibazo mu buryo bwimbitse mu kiganiro kuri Al Jazeera kuko yari azi ko abanyamategeko bunganira Rusesabagina bashobora kukigaragazaho inzitizi, yaje no kuzamurwa ku wa 26 Gashyantare.2021”

Minisiteri y’ubutabera yavuze ko ishobora kuzafata ibindi byemezo, hashingiwe ku bizagaragazwa n’urukiko.

Inzitizi za Rusesabagina

Itangazo rya Minisiteri y’ubutabera mu Rwanda

Ubwo kuri uyu wa Gatanu Urukiko Rukuru rwemezaga ko rufite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina mu gihe we yasabaga ko urubanza rwe rwoherezwa mu Bubiligi, Me Gatera Gashabana umwunganira yahise asaba umwanditsi w’urukiko kwandika neza ko Rusesabagina ahise ajuririra icyo cyemezo, ndetse ko hari indi nzitizi biteguye kugeza ku rukiko.

Urukiko rwahise ruha umwanya Me Gashabana ngo avuge kuri uwo mwanzuro, avuga ko n’ubwo hari ibyemejwe, bahabwa umwanya uhagije wo gutegura imyanzuro yabo mu nyandiko, mu buryo burambuye.

Ntabwo ibikubiye mu mwanzuro wabo biramenyekana.

Mu iburanisha ry’ejo hashize, umucamanza yavuze ko Me Gatera Gashabana kuba barakererewe  gutanga imyanzuro y’urubanza yabo mu mizi, atari ugusuzugura urukiko.

Yakomeje ati “Twavuze ku bijyanye n’imbogamizi numva zazitabwaho, kuko kugera uyu munsi turi imbere yanyu, ntabwo Rusesabagina yigeze ahabwa ibishoboka byose ngo yitegure kwiregura. Nkaba rero tuzabyibandaho icyo gihe kugira ngo muzadufashe ahabwe ubwo buryo, kuko atigeze abubona.”

Me Gashabana yavuze ko hakiri ibibazo bitigeze bikemuka, ariko bazabigaragaza mu mwanzuro wabo. Umucamanza yabajije niba byababuza gukora umwanzuro, asubiza ko bafite ikibazo cy’ingutu.

Ati: “Iyo tugeze kuri gereza batwakira neza, banaduha ibiro byo gukoreramo,  icyo gihe muri urwo rwego namugejejeho inyandiko y’ibirego, ni muri urwo rwego nakoze uko nshoboye ngo mugezeho ibimenyetso bimwe na bimwe biri mu nyandiko y’ibirego, mpfa gusa kuva kuri gereza, simvuze ko ndega gereza… ariko icyaje kugaragara nawe ndumva aza kubibabwira, dupfa kuhava ibyo namugejejeho byose bigafatirwa.”

“Ndumva twarabigaragaje muri izo mbogamizi twababwiye, kandi nta kintu mugezaho kitajyanye n’ibimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha kandi biri mu ikoranabuhanga. Nta kintu mugezaho kitajyanye n’ukuntu twakoresha uburyo bwose bwo kwiregura.”

Yavuze ko yashakaga ko abacamanza bamenya ko aho ari muri gereza atabasha kugera mu ikoranabuhanga ryashyizwemo dosiye, ku buryo ayibona binyuze ku mwavoka we, ariko na we afite ikibazo gikwiye kwitabwaho.

Yakomeje ati “Iyo nsubiyeyo arambwira ngo karabaye.”

Rusesabagina yabajijwe impamvu atigeze abibwira umwanditsi w’urukiko, avuga ko batavuganye kenshi, ahubwo bavuganye rimwe gusa, kandi yari kumwe n’abandi bantu.

Yakomeje ati “Byabayeho kenshi ko njyewe nzana amadosiye, ndabaha nk’urugero, najyanye inyandiko ntigeze menya umubare, ku itariki y 21 z’ukwezi kwa 12, izo nyandiko izo bansubije bazinsubije ku itariki ya 12 z’ukwezi kwa mbere. Andi nari narajyanye na yo banzaniye ku itariki 23 Ukuboza, nazo izo bansubije bazinsubije ku itariki ya 12 Mutarama, nyuma y’ibyumweru bitatu.”

Izo ngo ni inyandiko yinjiranye muri gereza azivanye aho ahurira n’umunyamategeko we.

Rusesabagina yavuze ko ibibazo bafite bagiye kubishyira mu mwanzuro, ariko ngo nta nyandiko yemererwa kwinjirana muri gereza, asaba urukiko kuzabifataho umwanzuro.

Yasabye ko urukiko rwabafasha kugira ngo haboneke uburyo bwatuma bategura umwanzuro ku rubanza mu mizi, kuko bizakorwa ari uko Rusesabagina abanje kuganira neza n’umwunganizi we, nyuma yo gusesengura ibirego.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba basobanura ibindi baba bafiteho ikibazo, biba bigaragaza ko nta nzitizi bakagize yatuma batanga imyanzuro yabo.

Umwe mu bashinjacyaha yavuze ko ubwo ari uburyo bwo gushaka gutinza urubanza, kuko itegeko rigena ko iyo myanzuro yo kwiregura itangwa nyuma y’iminsi 30 kuva uregwa amenyeshejwe icyo yarezwe, none ubu hashize iminsi irenga 100.

Umucamanza yanzuye ko urukiko ruza kuvugana n’abo kuri gereza, hakarebwa niba koko icyo kibazo gihari cyangwa kidahari, ku buryo cyava mu nzira ariko ntikibangamire imigendekere myiza y’urubanza.

Urubanza ruzakomeza ku wa Gatatu mu cyumweru gitaha.

Video aho Minisitiri Busingye yavuze ku nyandiko yo gucika gereza kwa Rusesabagina:

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version