Ibyo Tshisekedi Yaganiriye Na Kamala Harris

Perezida wa DRC yaraye agiranye ikiganiro na Visi Perezida wa Leta zunzwe ubumwe z’Amerika Madamu Kamala Harris. Baganiriye ku ngingo zirebana n’umutekano, icyorezo cya Ebola, na COVID-19.

Ikiganiro cy’aba banyacyubahiro cyamaze iminota 55.

Baganiriye kandi kuri politiki iherutse kuranga Repubulika ya Demukarasi ya Kongo  yaganishije ku ikurwaho rwa bamwe mu bayobozi bakuru barimo Perezida w’Inteko ishinga amategeko, uwa Sena na Minisitiri w’Intebe.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya DRC bivuga ko ari mu bayobora ibihugu by’Afurika ba mbere bagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bushya bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika.

- Advertisement -

Kamala Harris yijeje ubutegetsi bwa DRC kuzabufasha mu muhati wabwo wo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa kiriya gihugu kandi amwizeza ko Leta zunze ubumwe z’Amerika zizafasha mu rwego rw’ubuzima bw’abatuye kiriya gihugu.

Ingingo zireba Afurika yunze Ubumwe…

Visi Perezida wa USA Madamu Kamala Harris yabwiye Perezida Tshisekedi[uherutse kuba Perezida w’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe]ko  ubutegetsi bw’i Washington buhangayikishijwe na raporo iherutse gusohoka ivuga ko iyicwa ry’abatuye Tigray bishwe na Eritrea.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version