Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hari Itike Y’Umunyamuryango Wa Rayon Sports Igura Miliyoni Frw 1
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Hari Itike Y’Umunyamuryango Wa Rayon Sports Igura Miliyoni Frw 1

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 August 2022 8:40 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Rayon Sports kuri wa Kane taliki 11 Kanama 2022  yamuritse ikarita  y’umwaka wose ndetse n’amakarita  azahabwa abanyamuryango bayo. Harimo iyiswe ‘Gold’, ifite agaciro ka Miliyoni Frw 1.

Ni ikarita izakoreshwa mu mwaka wose.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports buvuga ko uzagura iyi tike azahabwa uburenganzira bwo kwinjira mu kanama ngishwanama ka Komite ya Rayon Sports.

Azahabwa kandi uburenganzira bwo kuba umwe mu bashobora gutumirwa mu Nteko rusange ya Rayon Sports, igire n’uruhare mu  by’abafatanyabikorwa bose ba Rayon Sports.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ni itike izahesha uyifite uburenganzira bwo kwinjira ku mikino yose ya Rayon Sports yakiriye cyangwa yateguye.

Uwayishyuye kandi azahabwa icyicaro gihoraho mu myanya y’icyubahiro cyo hejur,VVIP, azinjirira mu muryango wa VVIP, yemerewe Parking mu gihe Rayon Sports yakiriye imikino, azaba yemerewe kwiyakira mu gihe cy’ikiruhuko ku mukino, azahabwa umwambaro wa Rayon Sports,  azinjira nta kiguzi ku myitozo ya Rayon Sports, azaba yemerewe guhabwa ubutumire bwa VVIP mu bikorwa bya Rayon Sports kandi azaba afite uburenganzira bwo kubona amafoto n’amashusho ya Rayon Sports.

Indi tike bise ‘Silver’ igura Frw 400,000.

Uzayigura azajya yicara muri VIP ku mikino yose ya Rayon Sports,.

Azahabwa igabanyirizwa ku bikorwa by’abafatanyabikorwa  b’iyi kipe kandi yemererwe  kwiyakira ku mikino Rayon Sports yakiriye.

- Advertisement -

Uwo muntu azahabwa umwambaro wa Rayon Sports, azabwe  ubutumire bwa VIP mu bikorwa byose byateguwe na Rayon Sorts kandi azagezwaho amashusho y’imikino ya Rayon Sports.

Itike ya gatatu  bise ‘Bronze’ izagura Frw 100,000.

Uyifite azajya yemerewe kwicara mu gice gitwikiriye ku mikino Rayon Sports yakiriye n’iyo yateguye, azahabwa umwambaro, anahabwe amakuru yerekeye ubuzima bwa Rayon Sports mu buryo buhoraho haba kuri telefoni n’ahandi hose.

Ikindi ni uko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwashyizeho ko buri munyamuryango wese agira ikarita imuranga “Membership Card”.

Nayo iri mu byiciro bitatu.

Ikarita ya mbere ni iy’ umunyamuryango w’Imena ikaba igura  Frw 10,000.

Uzayigura azagabanyirizwa 10% ku itike yo kwinjira ku mikino Rayon Sports yakiriye.

Azaba afite uburenganzira bwo kwinjira ku muryango wihariye, azajya aba yemerewe igabanyirizwa rya 50% ku itike yo kwinjira ku myitozo ya Rayon Sports.

Uwo muntu kandi azaba yemerewe kwinjira k’ubuntu ku myitozo ya Rayon Sports mu gihe yasohotse ndetse azaba afite uburenganzira ku makuru ya Rayon Sports.

Ikarita ya kabiri ni “Inyamibwa” igura Frw 5000.

Uyifite azagabanyirizwa 5% ku itike y’imikino Rayon Sports yakiriye, azajya yemererwa igabanyirizwa rya 20%  ku myitozo ya Rayon Sports yabereye mu Nzove.

Azaba afite n’uburenganzira ku makuru ya Rayon Sports ndetse  yinjirire ubuntu ku myitozo Rayon Sports yakoreye hanze.

Ikarita ya gatatu ni “Ingenzi” igura Frw 2000.

Uyu azaba yemerewe kwinjira ku muryango wihariye w’abakunzi ba Rayon Sports, azagabanyirizwa 20% ku itike yo winjira  ku myitozo ya Rayon Sports mu Nzove ndetse  azinjirira ubuntu ku myitozo mu gihe Rayon Sports yasuye andi makipe.

Kugura izi karita, umuntu azajya anyura kuri *702#, ubundi ajye mu gice cy’amakarita. Ikarita iboneka mu gihe cy’iminsi ibiri.

Ku gace k’inyuma k’ikarita gakoranywe ikoranabuhanga k’uburyo iba yihariye kuri nyirayo ndetse izaba igaragaza amazina ye.

Namenye Patrick ushinzwe imishinga n’ubucuruzi muri Rayon Sports yatangaje ko itike y’umwaka wose  ya “Gold” ya Miliyoni Frw1   yaguzwe na Perezida w’Umuryango wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, iya kabiri igurwa  n’Umubitsi, Ndahiro Olivier.

Kubera imyanya y’icyubahiro muri Sitade ari mike, Namenye avuga ko aya matike y’umwaka wose ya “Gold” imibare y’izagurishwa ibaze kuko hari igihe azashira.

Amafaranga yinjira kuri Sitade  ubusanzwe hari inzego zigenda zifataho  bitewe na serivisi zitanga hakiyongeraho n’imisoro. Aya makarita nagurwa amafaranga yose azinjira muri Rayon Sports.

Hasobanuwe ko nta mpungenge zihari kuko Rayon Sports izakorana n’abacuruza amatike, ba nyir’ikibuga na RRA kugira ngo babone ibyo bagenewe.

TAGGED:AbafanafeaturedIkaritaItikeRayon
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Hari Abatuye Ngororero Basaba Kuvanwa Mu Cyiciro Cy’Abatishoboye
Next Article Abapolisi B’i Rubavu Basabwe Kuba Maso Kubera Imiterere Y’Aho Bakorera
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?