Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hari Serivisi Y’Ibitaro Bya Nyanza Idakora
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubuzima

Hari Serivisi Y’Ibitaro Bya Nyanza Idakora

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 February 2024 9:39 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ibi ni ibyemezwa na bamwe mu baturage bajya kwivuriza muri ibi bitaro byo mu Ntara y’Amajyepfo.

Bavuga ko kuba hari serivisi ibi bitaro bitagitanga, bibabangamiye kuko bituma bajya gushaka ahandi kure bivuriza bagahendwa n’urugendo .

Imwe muri serivisi bavuga ko badahabwa ni iyo guca mu cyuma kubera ko icyo cyuma kidakora, amezi akaba abaye abiri.

Hari umuturage wabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ko yagiye kwivuriza i Nyanza bamubwira ko serivisi y’icyuma ajya kuyakira i Gatagara mu Murenge wa Mukingo .

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ati: “Nakeneye guca mu cyuma habaye ikibazo cy’amagufwa twoherezwa i Gatagara gusa birababaje kuko iyo muganga w’i Nyanza amaze kugusuzuma akohereza i Gatagara naho bakaba bakugarura i Nyanza nabwo waza i Nyanza bakagusubiza i Gatagara ukaba waguma muri urwo…”

Avuga ko iyo mikorere ishobora gutuma  uburwayi bwiyongera kandi bigatwara n’amafaranga menshi y’ingendo.

Asaba ko iki kibazo cyakemurwa mu maguru mashya kuko amezi arenga abiri yihiritse ntacyo babwirwa.

Umuyobozi w’ibitaro bya Nyanza, SP. Docteur Samuel Nkundibiza avuga ko ikibazo cyabaye cyo kudacisha mu cyuma abarwayi kimaze ukwezi kumwe ariko bitarenze icyumweru kimwe biba byakemutse.

Ati: “Ukwezi kurashize imashini ya X-Ray igize ikibazo, abarwayi ntibari gucishwa mu cyuma gusa bitarenze icyumweru kimwe iraba yakoze bikemuke.

- Advertisement -

Avuga ko iyo umurwayi avurwa hari igihe biba ngombwa ko yongera gusuzumwa ngo barebe ko byasubiye ku mirongo bityo umurwayi akaba ashobora kuba yaroherejwe i Gatagara akongera kuba yasubizwayo ngo bongere barebe.

Mu mwaka wa 2021 nibwo icyabafashaga gucisha mu cyuma cyangiritse,  hatewe intambwe yo kugisimbuza hazanwa ikidafite ubushobozi nk’icya mbere.

TAGGED:IbitaroIcyumaImashiniNyanzaSerivisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abadepite B’Uburundi Barabaza Guverinoma Impamvu Polisi Yambara Imyenda Icitse
Next Article Imirambo Y’Ingabo Za Afurika Y’Epfo Zaguye Muri DRC Yagejejwe Iwabo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzima

Abanyarwanda 800,000 Barwaye Malaria Mu Mwaka 2024-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbuzima

Iraq: Umuyaga Urimo Ibihumanya Washyize Mu Kaga Ubuzima Bw’Abantu 1000

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyanza: Umukobwa Yatemye Muka Se, Se Nawe Aramutema

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Nyanza: Uwakoze Jenoside Yongeye Gufungirwa Ingengabitekerezo Yayo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?