Hari Ubutumwa Perezida Wa Mozambique Yageneye Ingabo Z’u Rwanda Ziri Mu Gihugu Cye

Filip Nyusi uyobora Mozambique kuri uyu wa Gatanu yasuye inzego z’u Rwanda zagiye mu gihugu cye gufasha izaho kugarura umutekano muri Cabo Delgado.

Yasabye ingabo z’u Rwanda na Polisi yarwo gukomeza kotsa igitutu ibyihebe byari byarigaruriye kiriya gice kugira ngo bitsindwe burundu.

Yazigejejeho ubu butumwa ziri kumwe n’abasirikare ba Mozambique bafanyije muri iyi ntambara yatangiye mu Mpeshyi y’umwaka wa 2021 igamije kwirukana ibyihebe byari byarigaruriye Intara ya Cabo Delgado iri mu Majyaruguru ya Mozambique.

- Advertisement -

Mu mwaka wa 2017 nibwo abarwanyi bavuga ko bakorana na Islamic State bigaruriye Cabo Delgado batangira kuyitegekesha igitugu.

Hari raporo iherutse gusohorwa n’Umuryango wita ku Burenganzira bw’abana, Save the Children, yavuze ko mu Ntara ya Cabo Delgado hari abana bicwaga n’abarwanyi b’uyu mutwe.

Intara ya Cabo Delgado imaze iminsi yarigaruriwe n’abarwanyi bakorana na Islamic State

Muri abo bana harimo n’ababaga bafite imyaka 11 y’amavuko.

Ubwo ingabo z’u Rwanda zajyagayo zifatanyije na Polisi yarwo, zakoranye bya hafi n’ingabo za Mozambique bakubita inshuro bariya barwanyi ndetse bidatinze zibirukana mu Mujyi mukuru wa Cabo Delgado witwa Mocimboa de Praia.

Bidatinze Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yagiye kuzishima akazi kihuse kandi gakozwe neza zakoze.

Mugenzi we uyobora Mozambique Filip Nyusi kuri uyu wa Gatanu taliki 21, Mutarama, 2022 asuye izi ngabo aho zari zimutegerereje hitwa Afungi no muri Palma.

Zari ziri kumwe na bangenzi babo ba Mozambique.

Ku rubuga rwa Twitter  rw’ingabo z’u Rwanda handitsweho ko Perezida Nyusi yari aherekejwe na Guverineri wa Cabo Delgado witwa Valige Taliabo Atuando, Umuyobozi w’Akarere ka  Palma witwa  João Buchil, Umunyamabanga uhoraho muri aka Karere witwa Zefa Alberto, Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Mozambique Bernardino Raphael, n’Umuyobozi w’ingabo za Mozambique ziri muri Cabo Delgado witwa Brig Gen Rui Jorge Mandofa.

Hari n’abandi bayobozi bakuru muri Polisi n’ingabo za Mozambique

Yakiriwe n’ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’u Rwanda n’ubwa Polisi yarwo zikorera muri iriya Ntara.

Perezida Nyusi yashimye umuhati ingabo zikorera muri kariya gace zifite ariko azisaba kongera umurego kugira ngo n’abarwanyi bakihishe hirya no hino mu bice by’iriya Ntara bahirukanwe.

Yabasabye guhigisha uruhindu bariya barwanyi aho bari hose.

Nyusi yashimye ko ingabo zose ziri muri kiriya gikorwa zikorana neza, kugira ngo intego rusange zifite igerweho.

Nyusi yabasabye kongera imbaraga mu bitero bagaba kuri bariya barwanyi bakabatsinda burundu
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version