Ku wa 11 Kamena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite Gertrude Kazarwa yakiriye inyandiko y’ubwegure ku mwanya w’Ubudepite ya Icyitegetse Venuste ku mpamvu ze bwite.
Depite Icyitegetse yari yatowe nk’umudepite uhagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko, akaba umwe mu badepite babiri batorwa n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko.
Yari kandi umwe mu bagize Komisiyo y’Imari n’Umutungo bya Leta.
Icyitegetse Venuste yatorewe kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko muri Nyakanga 2024, hamwe na Vanessa Umuhoza Gashumba, mu myanya yagenewe urubyiruko.
Nk’uko amategeko agenga Inteko Ishinga Amategeko abiteganya, iyo umudepite yeguye ashyikiriza Perezida w’Umutwe w’Abadepite ibaruwa y’ubwegure, na we akabimenyesha inzego zibishinzwe mbere y’uko hatangira inzira yo gusimbuza uweguye.
Kugeza ubu, impamvu z’ubwo bwegure ntizaratangazwa ku mugaragaro, kuko mu ibaruwa yashyikirijwe Perezida w’Umutwe w’Abadepite havuzwemo gusa ko yeguye ku mpamvu ze bwite.

