Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 September 2025 5:27 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma y’uko Amerika yoherereje ubwato bugwaho indege z’intambara mu mazi aturanye na Venezuela nayo igatangira kugurutsa indege zayo z’intambara hafi aho, hari impungenge ko hashobora kwaduka intambara.

Amerika ishinja Venezuela kuba isoko y’aho ibiyobyabwenge biva bikaza kwica abaturage bayo, naho Caracas(Umurwa mukuru wa Venezuela) ivuga ko icyo Trump ashaka ari ugukuraho ubutegetsi buri ho, agashyiraho ubumufasha gucukura Petelori iri yo.

Perezida wa Venezuela witwa Nicolas Maduro avuga ko Amerika yitwaza iby’ibiyobyabwenge ngo imukure ku butegetsi ishyireho ubuzayifasha gucukura Petelori.

Mu minsi mike ishize, hari ubwato bwo muri Venezuela bwarashwe igisasu abantu 11 bari baburimo barashya.

Inzego za Leta ya Amerika zivuga ko muri ubwo bwato harimo ibiyobyabwenge byari bizanywe muri Amerika.

Mu rwego rwo gukumira ko ingabo za Venezuela zakoresha ayo mazi zikihimura kuri Amerika, mu mazi y’inyanja iri hafi aho hahise hoherezwa ubwato bwa Amerika bugwaho indege z’intambara.

Kuva aho ibyo bibereye Venezuela nayo yohereje indege z’intambara hejuru y’amazi ubwo bwato burerembamo.

Perezida Donald Trump yahise aha ubutegetsi bwa Venezuela gasopo ko izo ndege nizikomeza kuguruka hejuru aho, abasirikare be bari buzihanure.

Perezida Maduro we avuga ko ibiri kuba bitari bikwiye kuba intandaro y’intambara yeruye.

CBS yanditse ko Nicolas Maduro yagize ati: “Venezuela buri gihe iba ishaka ibiganiro kandi twiteguye ibiganiro ariko turashaka ko biba mu cyubahiro.”

Kuri uyu wa Gatanu Trump yabwiye itangazamakuru ko Venezuela nikomeza kuzamura indege hejuru y’ubwato bwa Amerika, zizahanurwa.

Yahise abwira umusirikare ufite ipeti rya Jenerali wari ku ruhande rwe ko afite uburenganzira bwo kuzakora icyo azabona ko gikwiye.

Nicolas Maduro ubu ari kuyobora manda ya gatatu nyuma yo gutorwa muri Mutarama, 2025 mu matora bamwe bamushinje kwibamo amajwi.

Hagati aho Amerika yatangaje ko igiye kohereza indege zayo z’intambara muri Puerto Rico, zikaba indege 10 zo mu bwonko bwa F-35.

Amerika ya Trump kandi iherutse gutangaza ko umuntu wese uzayiha amakuru yatuma Maduro afatwa azahembwa Miliyoni $50.

Niwe muntu ushyiriweho amadolari menshi bikozwe na Amerika kugira ngo azafatwe.

Venezuela ni igihugu cya 25 ku isi gicukurwamo Petelori nyinshi.

TAGGED:AmerikafeaturedIbiyobyabwengeIntambaraTrumpVenezuela
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rubavu: Minisitiri W’Intebe Yasuye Inganda Zikora Ku Kiyaga Cya Kivu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Rubavu: Minisitiri W’Intebe Yasuye Inganda Zikora Ku Kiyaga Cya Kivu

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Ebola Yagarutse Muri DRC

Musanze: Polisi Yafunze Ahengerwaga Inzoga Yitwa Karigazoke

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImyidagaduroMu Rwanda

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?