Rubavu: Minisitiri W’Intebe Yasuye Inganda Zikora Ku Kiyaga Cya Kivu

Minisitiri w'Intebe yerekwa uko uruganda Shema Power rukora.Ifoto: The New Times.

Kuri uyu wa Gatandatu, Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yatangiye uruzinduko mu Karere ka Rubavu gusura imishinga ihakorerwa.

Yahereye ku ruganda rukora amashanyarazi avuye muri gazi metane, rugatunganya amashanyarwanda angana na Megawati 56.

Ni uruganda rwitwa Shema Power Lake Kivu.

Biteganyijwe ko Minisitiri w’Intebe asura Icyambu cya Rubavu cyubatswe ku Kiyaga cya Kivu, mu Murenge wa Nyamyumba.

Abakora muri izi nganda barasobanurira Minisitiri w’Intebe imikorere yazo na gahunda bafite ngo bazamure umusaruro w’ibyo bakora.

Inganda Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yaherukaga gusura ni izo mu cyanya cy’inganda cya Musanze.

Yahasuye ubwo yari avuye kurangiza ingando y’abanyeshuri yitwa Indangamirwa.

Mbere nabwo yari yabanje gusura Intara y’Uburasirazuba ahakorerwa ubuhinzi n’ubworozi bwa kijyambere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version