Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Bivugwa ko yiyahuye kubera ubusinzi bw'uwo bashakanye.

Mu Mudugudu wa Bannyisuka, Akagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Musanze, Akarere ka Musanze haravugwa urupfu rwa mutwarasibo wiyahuye abitewe no kutihanganira ubusinzi bw’umugore we.

Hari inyandiko bavuga ko ari we wasize uyanditse ikubiyemo icyamuteye kwiyambura ubuzima.

Amakuru Taarifa Rwanda yahawe n’umwe mu banyamakuru bakorera muri Musanze avuga ko muri iyo baruwa( atabashije kugumana kuko inzego zayijyanye) hari handitsemo ko uwo mugabo yari yayigeneye umuhungu we.

Yamwandikiye ko ‘agiye atabanga’ ahubwo ko ari Nyina wamujujubije kubera ubusinzi.

Handitsemo ko uwo mugore ataha hejuru ya saa sita z’ijoro, yagera mu rugo akabuza abantu gusinzira kandi akaba anywera amafaranga y’urugo harimo nayo kwishyurira abana.

Mu byo yibuka byari byanditsemo, umunyamakuru waduhaye amakuru ku byabaye ku wa Kane tariki 04, Nzeri, 2025 avuga ko hari ahagira hati: “Mwana wanjye ndagiye ariko simbaga. Nyoko yantesheje umutwe kandi ndabizi ngiye mwari munkeneye”.

Ikindi ni uko uwo Mutwarasibo wari ufite imyaka 43 y’amavuko mbere yo kwiyahura yabanje kwandikira Umukuru w’Umudugudu ubutumwa bumusezera, amubwira ko ‘umugeni agiye’.

Abamugeze ho bwa mbere bagasanga yapfuye, bavuga ko basanze apfukamye mu ijosi rye harimo umugozi kandi atwikirije igitenge.

Ikindi ni uko umuhungu wa nyakwigendera wahawe ubutumwa na Se, nawe hari ubundi yoherereje Nyina amusaba kuzita kuri barumuna be.

Abaturanyi bavuga ko umuryango wabereyemo iryo shyano wari umaze igihe mu makimbirane, bakemeza ko ahanini yaturukaga ku businzi bw’umugore.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze,Twagirimana Edouard nawe yabwiye itangazamakuru ko basanze koko uriya mugabo yapfuye.

Ubugenzacyaha bwatangiye iperereza kuri iki kintu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version