Hari Ubwoba Ko Abanyamerika Baba Muri Uganda Bashobora Kurogwa

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yaburiye abaturage b’iki gihugu kutajya muri Uganda uko biboneye kandi n’abasanzwe bahatuye bakagira amakenga.

Itangazo ritanga uyu muburo risohotse nyuma y’igihe gito Amerika ivuze ko igiye gufatira ibihano abayobozi bakuru muri Uganda nyuma y’uko iki gihugu cyemeje itegeko rihana abatinganyi.

Iri tegeko ritanga ibihano birimo n’icy’urupfu ku mutinganyi uzahamwa n’icyaha cyo ‘gutinga’ umwana bikamuviramo indwara zidakira.

Itangazo ry’Amerika rivuga ko abaturage bayo baba cyangwa bateganya gusura Uganda bagomba kwitwararika kubera ubugizi bwa nabi buri kuhakorerwa, iterabwoba  n’ibikorwa bizakurikira iyemezwa ry’itegeko rihana ubutinganyi.

- Advertisement -

Muri iri tangazo harimo ingingo ivuga ko hari amakuru Amerika ifite avuga ko mu gihe kiri imbere i Kampala hashobora kuzibasirwa n’ibikorwa by’iterabwoba.

Mu mwaka wa 2022 hirya no hino mu Burengerazuba bw’iki gihugu habereye ibyo bikorwa.

Hari mu Ukuboza, 2022 ubwo ibitero nk’ibi byakorerwaga muri Kampala ndetse bikaba byarahabaye no mu mwaka wa 2021.

Icyo gihe Polisi y’iki gihugu yatangaje ko byakozwe na ADF isanzwe irwanya Uganda ariko ikagira icyicaro muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Abanyamerika bavuga ko n’ubwo amakuru bafite yerekana ko nta tsinda runaka biriya bitero bizaba bigambiriye, ariko ko buri wese ashobora kubigenderamo.

Bityo n’abaturage b’iki gihugu ngo bagomba kuba biteguye, bakirinda kujya mu bikorwa bihuriza hamwe abantu benshi.

Amerika isaba abayo baba muri Uganda kuzirikana ko kiriya gihugu kirimo abanyarugomo benshi bakora ubujura bwitwaje intwaro, bagasahura, bakica bityo ngo ni ngombwa kwitwararika.

Imijyi abantu bayo bakwiye kwitondera ni umurwa mukuru Kampala, Entebbe, no mu gace ka Karamoja, Uburengerazuba n’Amajyaruguru bya Uganda.

Abanyamerika bavuga ko bafite amakuru ahagije yerekana ko hari ibice by’iki gihugu Polisi yacyo idafitiye ubushobozi bwo gukoma imbere abanyabyaha.

Bashobora kurogwa…

Ubutegetsi bw’i Washington busaba abaturage babwo baba muri Uganda kudasiga amafunguro aho aho ari ho hose ntawe bayarindishije kuko hari abantu bashobora gushyiramo uburozi.

Aho basabwe kwirinda ibi ni mu tubari n’ahantu abantu bafatira amafunguro mu buryo bwa rusange.

Basabwe no kugabanya ingendo mu ijoro ndetse no mu rukerera ahubwo bakajya bataha kare.

Bibukijwe ko kugaragariza abatuye imijyi twavuze haruguru ko batunze ibintu bihenze, ari ugushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ibyo bihenze ni amasaha, imitako, mudasobwa, imodoka zihenze ndetse bakamenya n’ubwenge bwo kwirinda kurwanya abantu baje kubiba bitwaje intwaro.

Kurwanya umuntu uje kukwiba yitwaje intwaro ni ukwiyahura kabiri.

Amerika yasabye abaturage bayo b’i Kampala kwirinda gukingurira umuntu ukomanze ku rugi muri hoteli barimo, keretse bamuzi.

Bagomba no kumenya kugendera kure ahantu hakunze guhurira abakerarugendo b’abanyamahanga, bakitwararika igihe bagiye kuri banki cyangwa gukoresha ibyuma bya banki bitanga amafaranga.

Amerika  yasabye abaturage bayo kugendana passport za fotokopi, ‘original’ bakazibika aho bishoboka.

Ikindi ni uko  buri Munyamerika agomba kujya abwira abavandimwe be cyangwa inshuti ze aho agiye.

Buri wese yibukijwe ko muri Uganda hari itegeko rihana abatinganyi, bityo ko abazagaragara muri ibyo bikorwa bashobora guhanwa, harimo gucibwa imanza, cyangwa bakaba bagirirwa nabi n’abaturage.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version