Hari Umugambi W’Uko u Bwongereza Buzoherereza u Rwanda Abimukira

Itangazamakuru ryo mu Bwongereza rivuga ko hari amakuru aturuka muri Guverinoma ya Minisitiri w’Intebe Borris Johnston avuga ko  hari ibiganiro u Bwongereza buri kugirana n’u Rwanda ngo ruzakire abimukira bava mu Bufaransa bakajya mu Bwongereza ku bwinshi.

Muri iki gihe u Bwongereza bufite amahurizo menshi ruhanganye nayo harimo n’iry’abimukira bava mu Bufaransa bakajyayo kandi abenshi bakabikora mu buryo budakurikije amategeko.

Umunyamabanga wa Leta mu Bwongereza ushinzwe umutekano mu gihugu witwa Priti Patel avuga ko igihugu cye kigomba kwitegura ko muri uyu mwaka kizakira byibura abimukira 65,000 ni ukuvuga abikubye kabiri abo cyakiriye mu mwaka wa 2021 ushize.

Minisitiri Priti Patel

Mu mwaka ushize(2021), abimukira 28,300 bageze mu Bwongereza bavuye mu Bufaransa nk’uko DailyMail yabyanditse.

- Advertisement -

Kubera ubwinshi bw’abo, amakuru avuga ko u Bwongereza bwatangije gahunda yo kubashakira aho bakwimurirwa mu bihugu by’inshuti zabwo harimo n’u Rwanda.

Amakuru y’uko hari gahunda y’uko hari abimukira u Bwongereza buteganya kuzoherereza u Rwanda Taarifa yatangiye kuyamenya kuri uyu wa Mbere tariki 17, Mutarama, 2022.

Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru Guverinoma y’u Rwanda ntacyo yari yabitangajeho.

Ibikorwa byo kohereza abimukira bavuye mu Bwongereza bakajya mu bihugu bimwe na bimwe by’inshuti z’u Bwongereza byiswe ‘Operation Red Meat’.

Red Meat ni ijambo ry’Icyongereza rivuga ‘Inyama Itukura.’

Mu gihe, ku ruhande rumwe hari gahunda yo kuzohereza hanze y’u Bwongereza bariya bimukira, ku rundi hari gahunda ya Minisiteri y’ingabo z’u Bwongereza yo gufunga aho abimukira baca binjira muri iki gihugu.

Ikibazo cy’abimukira kiri muri byinshi bibuza Minisitiri w’Intebe Borris Johnston gusinzira

Kubera ko abateganyijwe kuzinjira mu Bwongereza ari benshi bwikube kabiri ugereranyije n’uko banganaga umwaka ushize, abagize Guverinoma y’u Bwongereza bari kwiga uko iki gihugu cyazaha inshuti zacyo bamwe muri bariya bimukira kuko nibahagera bose bizatuma u Bwongereza budashobora kubitaho.

Uretse u Rwanda, ikindi gihugu itangazamakuru ry’u Bwongereza( Daily Mail, The Guardian, Telegraph…) rivuga ko buzoherereza bamwe muri bariya bimukira ni Ghana.

Icyakora ngo nta na kimwe muri ibi bihugu( Ghana n’u Rwanda) kiragira icyo gitangaza ku cyifuzo cy’u Bwongereza.

Mbere hari andi makuru yavugaga ko Albania nayo yari iri mu biganiro n’u Bwongereza ngo izakire bariya bimukira ariko ngo ibi biganiro byaje guhagarara.

U Bwongereza nabwo ngo ntibutanga amakuru arambuye kuri iyi ngingo.

Umuvugizi wa Minisitiri w’Intebe avuga ko bidakwiye gutanga amakuru arambuye ‘ku biganiro igihugu kiba kiri kugirana n’ikindi ku kibazo kiremereye nka kiriya.’

Priti Patel nawe akomoka ku bimukira…

Patel yavutse tariki 29, Werurwe, 1972. Se yitwaga Sushil Patel n’aho Nyina yitwaga Anjana Patel.

Priti Patel yavukiye mu Bwongereza i London ariko ababyeyi be bakomoka mu Ntara ya Gujarat mu Buhinde.

Bavuye mu Buhinde bajya kuba muri Uganda aho bavuye mu mwaka wa 1960 bimukira mu Bwongereza ahitwa Hertfordshire.

Mu myigire ye yakuze aharanira kuzaba umugore w’igitangaza muri Politiki nk’uko byahoze kuri Margaret Thatcher wabaye umugore wa mbere mu Bwongereza wabuyoboye nka Minisitiri w’Intebe.

Priti Patel akiri umwana muto.

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version