Abakora mu buhinzi bwa avoka hamwe n’abo mu kigo cy’igihugu gishinzwe kohereza hanze ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, bari kwiga uko avoka yakongererwa ubwinshi n’ubwiza, ikarushaho konjiriza igihugu amadovize.
Mu Rwanda kandi hari Ihuriro ry’Abakora Ubucuruzi bw’Ibihingwa by’Imboga n’Imbuto byoherezwa mu mahanga mu Rwanda (HEAR) naryo riri muri iyo nama y’iiminsi itatu.
Igomba kwigirwamo ingamba zo guteza imbere uruhererekane rw’ibikorwa by’ubuhinzi bwa avoka, kuva ku kuyihinga kugeza ku kuyitunganya no kuyigeza ku masoko.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa NAEB ushinzwe ibikorwa, Sandrine Urujeni, avuga ko ikigo ayoboye cyiyemeje gukorana n’izindi nzego za Leta, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n’abikorera mu kwagura ubuhinzi bwa avoka mu Rwanda.
Intego y’u Rwanda si ukongera gusa umubare w’ibiti bya avoka cyangwa ubuso buhingwaho, ahubwo ari uguteza imbere uruhererekane rw’ibikorwa by’ubuhinzi bufite umusaruro mwinshi, ushobora gutanga inyungu mu bucuruzi kandi rwubakiye ku bwiza bw’umusaruro ukenewe ku isoko.
Urujeni ati: “Intego yacu si ukongera gusa umubare w’ibiti bya avoka cyangwa ubuso buhingwaho, ahubwo ni uguteza imbere uruhererekane rw’ibikorwa by’ubuhinzi rufite umusaruro mwinshi, rushobora guhangana ku isoko, rwita ku bwiza kandi rushingiye ku byo isoko rikeneye, ku buryo rushobora guhora rutanga umusaruro ushobora guhangana n’uw’ibindi bihugu ku masoko yo mu gihugu no mu mahanga.”

Abari muri iyi nama bazasuzuma raporo y’ibarura ry’ubuhinzi bwa avoka, yitezweho gutanga ishusho y’uko uru rwego ruhagaze, ahagomba kongerwa imbaraga ngo u Rwanda rwongere umusaruro mwiza wa avoka, ruwongererera agaciro kandi rushake amasoko menshi rwayoherezaho.
Avoka yashyizwe mu bihingwa u Rwanda rwohereza mu mahanga kandi kugira ngo bishoboke, bisaba ko iba izira amakemwa mu rugendo rwayo rwose kugeza igeze ku isoko mpuzamahanga.

