Hari inkuru ushobora kumva ukagira ngo ni filimi, ukumva ko bidashoka ariko mu by’ukuri ari ukuri kwambaye ubusa! Nk’ubu abahanga bari kwiga uko amaraso y’umuntu- ubundi asanzwe ari yo biryo byiza by’umubu- yajya ahindurwa uburozi bwica iyo mibu.
Abo bahanga barashaka gukora uburyo bwakunganira ubusanzweho bwo kwirinda Malaria, indwara iri mu zihitana abantu benshi-abagera ku 600,000- buri mwaka.
Malaria iri mu ndwara nke zica abantu benshi bazandujwe n’agakoko k’inigwahabiri bita ‘umubu’.
Umubu ureshya na milimetero ziri hagati y’eshatu n’esheshatu.
Ikinyamakuru Science Translational Medicine kivuga ko hari abahanga bari gukora uburozi bise ‘nitisinone’ bufite ubushobozi bwo gufata amaraso y’umuntu bukayahindurira umwimerere ku buryo aba uburozi buhitana umubu.
Ubwo burozi abo bahanga bashaka gukora buzaba bufite ubushobozi bwo kwica imibi mu gihe cy’iminsi 16.
Buzaba bufite ubushobozi bwo kwica imibu mu gihe kibanziriza itera ry’amagi bityo bugabanye mu rugero rufatika ubwinshi bw’imibi ivuka.
Biramutse bigenze nk’uko abo bahanga babiteganya, uwo muti wazaca intege imikurire y’imibu bigatuma itanduza abantu ku rwego isanzwe ibikoramo.
Uriya muti uzaba ari uburozi ku mibu ariko uba n’urukingo, mu buryo runaka, ku bantu.
Abashakashatsi bavuga ko uwo muti utazasimbura uburyo busanzwe bwo kurinda malaria burimo inzitiramubu iteye umuti, gutema ibihuru n’ibigunda no kwirinda guturana n’ibidendezi cyangwa ubundi buryo bwose busanzwe bukoreshwa.
Bavuga ko uriya muti wazafasha mu bice bimwe na bimwe by’isi aho byagaragaye ko Malaria yamaze kunanira imiti isanzwe ikoreshwa mu kuyivura.
Umuhanga witwa Álvaro Acosta Serrano yabwiye National Geographic dukesha iyi nkuru ati: “ Ubu twishimiye gukoresha umuti ushobora kwica imibu kandi wemewe n’ikigo FDA kuko ufasha mu guhangana n’indwara yabaye karande mu bantu”.
Mu mwaka wa 2016, abahanga bo muri Brazil bavumbuye ko inigwahabiri, n’imibu by’umwihariko, ikunda amaraso arimo ibinyabutabire bigize uriya muti, ariko basanga haramutse hahinduwe imiterere yawo, umubi wanyoye ayo maraso nawo wapfa.


Abahanga babanje kubigeragereza ku masazi bita tsétsé, basanga birakora.
Nyuma y’igerageza rifatika, abahanga bawugeragereje no ku bana bakivuka, abo ba Nyina batwite no ku bitambambuga basanga nta kibazo bibatera bityo barawemeza.
Gusa bavuga ko nk’uko biba no ku yindi miti, umuntu wanyoye umuti akunze kugirwaho ingaruka nawo zishobora gukomera cyangwa zikoroha bitewe n’uko umubiri we usanzwe ukora.
Icyangombwa ni uko uwo muti umugirira akamaro mu gihe kirambye, ukamurinda indwara yashoboraga kumuhitana.
Abahanga bavuga ko Malaria ari indwara y’abakene bityo kubashakira umuti udahenze biri mu byabafasha guhangana n’iyi ndwara yigiriza nkana ku bana n’abagore batwite.