Haruna Yasabye Umusifuzi Mpuzamahanga Kutabogama Abitewe N’Indonke

Haruna Niyonzima  usanzwe ari Kapiteni w’Amavubi n’uwa AS Kigali yaraye agiranye ikiganiro n’umusifuzi mpuzamahanga witwa Eric Mugabo gisa n’aho cyarimo no gutongana amusaba kutabogamira ku ikipe yamuhaye indonke.

Mu mukino uheruka wahuje APR FC na AS Kigali kuri Super Coupe.

Muri uyu mukino amakipe yombi yari yanganyije 0-0 mu minota 120.

Icyakora k’umunota wa 90 APR FC yabonye penaliti ku ikosa Haruna Niyonzima yakoreye uwitwa Niyibizi Ramadhan, umusifuzi wa Mbere wo ku ruhande, Mugabo Eric, amanika igitambaro avuga ko ari penaliti.

- Advertisement -

Ni penaliti ya APR FC yatanzwe nyuma y’umupira Ramadhan yari ahawe na Manishimwe Djabel.

Yatewe na Byiringiro Lague, umunyazamu arayifata.

Haruna Niyonzima amaze kubona ko umusifuzi Eric Mugabo atanze iriya penaliti, yaramwegereye amubwira ko itari penaliti ndetse mu magambo ye [Haruna] yabwiye uyu musifuzi ko bakwiye kujya bareka za ruswa barya bagasifura neza.

Umunyamakuru wa UMUSEKE witwa Sadi yumvise ikiganiro bagiranye.

Haruna yagize ati: “Wasifuye nta kibazo ariko ntabwo ari yo.”

Uyu musifuzi yahise amusubiza ati “Nonese wari uje kubaza iki?”

Haruna nawe ati “Kandi ari njye ukoze umupira. Mujye mureka ibintu bya ruswa. What [….] Men.”

Umusifuzi arongera ati “Nonese wari uje kubaza iki?”

Haruna nawe ati “Mbaza kandi ubizi wowe. Wari uringaniye n’umurongo.”

Mu minsi ishize, Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier, yavuze ko kuba hari abasifuzi bashobora ‘kuba barya ruswa’ atari uko ibyo bagenerwa ngo bajye gusifura ari bike ahubwo ari ‘ubunyangamugayo bwabo buke’.

Nizeyimana Olivier Mugabo yavuze ko mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, bifiza gukomeza kuzamura ubumenyi bw’abasifuzi kandi bakabibutsa akamaro k’ubunyangamugayo mu kazi kabo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version