Hasigaye Amasaha Make RwandAir Ikajya i Bangui

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’u Rwanda cy’indege zitwara abantu n’ibintu, RwandAir butangaza ko kuri uyu wa Gatatu tariki 03, Gashyantare, 2021, indege yacyo iri buhaguruke i Kigali igiye i Bangui muri Centrafrique. Ni mu rwego rwo kwagura ingendo z’indege z’u Rwanda no gufungura ubuhahirane n’amahanga.

Indege za RwandAir zizajya zijya muri Centrafrique kabiri mu Cyumweru, ni ukuvuga buri wa Gatatu na buri ku Cyumweru.

RwandAir yari isanzwe ijya i Doula muri Cameroun, iki kibaka ari kimwe mu bihugu bitanu bihana imbibi na Centrafrique.

Umuyobozi wa RwandAir Madamu Yvonne Manzi Makolo avuga ko ‘gutangiza ingendo muri kiriya gihugu ari uburyo u Rwanda rwashyizeho bwo kurwagurira amarembo muri Afurika.

- Advertisement -

Iyo witegereje ku ikarita ya Centrafrique, ubona ko ari igihugu kiri hagati y’ibindi kandi ko ingendo z’indege zaba ari uburyo bwiza ku gukura mu bwigunge abagituye kuko kidakora ku Nyanja.

Ingendo z’indege kandi zafasha abaturanyi ba Centrafrique kubona uko bayigeramo ndetse bakagera no mu bindi bihugu biyikikije aribyo: Cameroun, Chad, Sudan, Sudani y’Epfo, Repubulika ya Demukarasi ya Kongo na Congo-Brazzaville.

Makolo avuga kandi ko bizazahura ubukungu bw’u Rwanda bwagezweho ingaruka n’ingamba zo kwirinda COVID-19.

Ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bangui

Hagati aho ubuyobozi bwa RwandAir buherutse gutangaza ko guhera tariki 31 Mutarama, 2021 bwabaye busubitse ibikorwa byo gutwara abagenzi bava muri Nigeria bajya i Dubai.

Bwafashe kiriya cyemezo nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zitangaje ko zitazongera kwakira abagenzi bava muri Nigeria bajya muri Dubai ariko babanje kunyura mu bindi byerekezo.

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zanzuye ko zizakira gusa abagenzi bava muri Nigeria bajya Dubai  nta handi babanje kunyura.

Iki cyemezo cyatangiye  kubahirizwa ku wa 1 Gashyantare, 2021.

Hagati aho muri Centrafrique umutekano nturasubira mu buryo…

Mu minsi mike ishize, hari Inama y’Abakuru b’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga yabereye i Luanda muri Angola, u Rwanda rukaba rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta yasabye abarwanyi badashaka Perezida wa Centrafriqe Touadera gushyira intwaro hasi bakagana ibiganiro.

Itangazo ry’Abakuru ba biriya bihugu ryasaby abarwanyi kuva mu birindiro bashinze mu nkengero za Banqui bagasubira inyuma.

Iriya nama yatumijwe na Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço, akaba ari we uyoboye Umuryango w’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga bigari.

Abayobozi b’ibihugu bitabiriye iriya nama barimo Faustin-Archange Touadera, Denis Sassou-Nguesso wa Congo-Brazzaville, Idriss Déby Itno wa Chad, Gen. Ibrahim Gabir uri mu Nama nkuru ya gisirikare iyoboye Sudan na Dr Vincent Biruta wari uhagarariye Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

Itangazo basohoye rivuga ko bashyigikiye ubutegetsi bwa Touadera, kandi ko batazemera ko abarwanyi bamukura ku butegetsi kandi yaratowe n’abaturage.

Bemeranyije ko hagomba kubaho ibiganiro ku mpande zose zirebwa n’ibibazo biri muri Centrafrique kugira ngo bibonerwe umuti urambye.

Abakuru b’ibihugu byitabiriye iriya nama basabye Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku Isi gutangira kureba uko Centrafrique yakurirwaho ibihano byo gukomanyirizwa intwaro.

Ivomo: Africa Business Communities

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version