Urukiko Rw’Ikirenga Rwasabwe Gutesha Agaciro Itorwa Rya Museveni

Bobi Wine yaraye yanditse inyandiko ayigeza ku Rukiko rw’Ikirenga atanga ingingo zerekana ko yibwe amajwi mu Matora y’Umukuru w’Igihugu aherutse yatsinzwe na Yoweri Museveni.

Abanyamategeko be basabye Urukiko rw’Ikirenga kuburizamo ibyavuye mu matora kandi bagakora k’uburyo Museveni atazongera kwiyamamariza kuyobora Uganda ukundi.

Ahagana saa saba z’amanywa( ni ukuvuga saa sita z’amanywa ku isaha y’i Kigali) nibwo abanyamategeko ba Bobi Wine bagejeje ziriya nyandiko ku Rukiko rw’Ikirenga rwa Uganda.

Me Medard Segona uyoboye itsinda rya bariya banyamategeko avuga ko bafite ibimenyetso bidakuka byerekana ko abasirikare ba Uganda binjiye mu byumba by’itora  bahinduranya amasanduku yari yatorewemo bagamije kongerera amajwi Museveni.

- Advertisement -

Segona avuga ko Museveni yakoresheje ingabo na Polisi kugira ngo batere abaturage ubwoba, bamutore kandi batamushakaga.

Yabwiye Ijwi ry’Amerika ati: “ Twiboneye n’amaso yacu ukuntu ibyari amatora babihinduye ahantu hateye ubwoba, aho umuntu atora uwo yategetswe kurusha gutora uwo ashaka.”

Yunzemo ko bigaragara ko amatora ayo ariyo yose Museveni azitabira, atazigera akorwa muri Demukarasi isesuye.

Ibyavuye mu matora yabaye tariki 14, Mutarama, 2021, byerekanye ko Museveni ari we wayatsinze afite amajwi 58% mu gihe Bobi Wine we yagize 35%.

Abayakurikiranye bemeza ko kuba Perezida Museveni yaragize amanota angana kuriya byerekana ko uwo bahanganye atoroshye.

Byabaye ubwa mbere mu mateka ya Politiki ya Uganda guhera muri 1986 ubwo yajyaga ku butegetsi, Museveni atorwa ku majwi angana uriya.

Bavuga ko iyo Bobi Wine aza guhabwa ubwisanzure mu kwiyamamaza kwe, ibintu byari kumera ukundi muri Politiki ya Uganda.

Hari umwarimu wigisha Politiki mpuzamahanga muri Kaminuza y’u Rwanda witwa Dr Ismael Buchanan wigeze kubwira Taarifa ko gutsinda Museveni muri ariya matora byari bigoye kuko no mu kwiyamamaza abantu bose batahawe amahirwe angana.

Twamubajije niba abona ariya matora azaba mu mucyo, adusubiza ko ntawabyemeza kuko ‘iyo urebye uko abakandida bahawe amahirwe yo kwiyamamaza,’ usanga hari abahejwe bityo ko kugira ngo bazatorwe babe batsinda bigoranye.

Bobi Wine si we wa mbere uzaba aregeye Urukiko rw’Ikirenga avuga ko Museveni yamwibye amajwi.

Mu mwaka wa 2001 no muwa 2006 Dr Kizza Besigye yaramureze biburizwamo. Mu mwaka wa 2016 Amama Mbabazi nawe yaramureze ariko ntibyagira icyo bitanga.

Amahanga ategereje kureba icyo ikirego cya Bobi Wine kizatanga kuri iyi nshuro.

Bobi Wine avuga ko Perezida Museveni yamwibye amajwi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version