Hasohotse Telefoni Izagurwa N’Umugabo Igasiba Undi!

Uruganda ruhanga udushya mu misusire y’ibintu( design) rwitwa Caviar rwakoze igifubiko cy’icyuma kizashyira inyuma y’ibyuma by’ikoranabuhanga bikoze iPhone 13 Pro Max,gikozwe na zahabu ifite ibyo bita karat zigera kuri 18.

Zahabu  ifite karat 18 iba igizwe na 75% bya zahabu, iyindi 25% ari uruvange rw’andi mabuye arimo umulinga, n’icyuma.

Ku rundi ruhande ariko ikinyamakuru kitwa Times of India kivuga ko iyi zahabu iba ihendutse ugereranyije n’izindi zahabu ziha zifite karat 24 cyangwa karat 22.

Iyi telefoni irahenze kurusha izindi ziriho

Uko bimeze kose ariko, telefoni ikozwe mu byuma birimo na zahabu irahenze kurusha izindi zose ziri ho kugeza ubu.

- Advertisement -

iPhone 13 Pro Max niyo iherutse gusohoka mu zindi zo mu bwoko bwayo, ihenze kurusha izindi ikaba yaguraga hejuru ya $990.

Kungeraho biriya bintu bikozwe muri zahabu, byayizamuriya agaciro k’uburyo ubu igura hagati ya $42,390 na $48,080.

Uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda usanga arenga miliyoni 49 ni ukuvuga amafaranga ashobora kugura imodoka yo mu bwoko bwa Land Cruiser TXL Prado.

Ni telefoni ifite agaciro karuta ak’ivatiri yo mu bwoko bwa Land Cruiser TXL Prado.

Iriya telefoni abayikoze bayise ‘Totol Gold’ ikazasohokamo telefoni 99 gusa.

Ku gifubiko cya ziriya telefoni hazaba hariho ibishushanyo biteye amabengeza k’uburyo abantu bafite amafaranga menshi bazayigura bumva ntacyo bahombye.

iPhone 13 isanzwe ari telefoni yihariye…

Telefoni ya iPhone 13 ifite ubushobozi bwo gukorana n’icyogajuru k’uburyo umuntu ashobora guhamagara cyangwa kohereza ubutumwa bitabaye ngombwa ko telefoni ye iba hari aho ihuriye na murandasi yaba iy’igisekuru cya kane( 4G) cyangwa iy’icya gatanu( 5G).

Ikinyamakuru cyandika ku ikoranabuhanga kitwa MacRumors giherutse kwandika ko iriya telefoni izaba ifite batiri ibika umuriro igihe kirekire ugereranyije n’iyayibanjirije yitwa iPhone 12.

The Bloomberg nayo yanditse ko iriya telefoni izaba ifite uburyo bwinshi bwo gufata no gutunganya video.

Abatunganya video( video editors) bazishimira iriya telefoni kuko ifite uburyo bwo kuzifata no kuzitunganya bwitwa HD kandi buri mu mimerere( format) ine itandukanye bita ‘4K formats.’

Ni telefoni ifite ubushobozi bwo gukorana n’ibigo bifite satelite zitanga amakuru birimo AT&T Inc, Verizon, ndetse na  Globalstar .

Telefoni iPhone 13 nto ifite ubushobozi bwo kubika ibintu byajya ahantu hangana na GB ziri hagati ya 64 na GB 128 mu gihe inini kuri yo ifite ubushobozi bwo kubika ibintu byajya ahantu hangana na GB ziri hagati ya 128 na 256 ndetse zikaba zagera no kuri GB 512.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version