RTDA Mu Kibazo N’Umushoramari Ku Muhanda Muhanga-Karongi

Muri rusange, inzego z’ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha n’ubucamanza ziharanira ko ruswa icika mu Rwanda. Ni intego Leta y’u Rwanda yihaye n’ubwo itoroshye!

Inzego zose, guhera ku zo hejuru kugeza ku baturage basanzwe, intego ni umwe: ‘Kurandura ruswa, ikagera kuri zero’.

Ikindi ni uko muri rusange Abanyarwanda bemera ko nta gifi kinini cyagombye kurusha imbaraga urucundura ngo kirye imitsi y’abandi birangirire aho kidakurikiranywe.

Igitangaje ariko ni uko hari igihe ugira gutya ukumva inkuru nk’iyi!

- Advertisement -

Birushaho gutangaza iyo usanze hari urujijo ku byerekeye ikurikiranacyaha, washishoza ugasanga ibitangwa nk’ibimenyetso by’uko runaka yakoze icyaha runaka, bidahagije ngo agifungirwe.

Kurwanya ruswa bihura n’ikibazo iyo bigaragaye ko mu gushinja icyaha runaka hari ibyuho bigaragaramo bishingiye ku ibura ry’ibimenyetso ndetse bikagaragara ko ukekwaho icyaha runaka atahawe ubutabera.

Ni kenshi ubushinjacyaha bwagiye butsindwa imanza, kubera ko bwareze umuntu ibintu bidafitiwe ibimenyetso bityo uwo muntu akabutsinda.

Aka karengane kaba gashingiye ku ugufungwa igihe runaka atarakatiwe, kandi ufunzwe ataremerewe no gutanga ingurane ngo aburane ari hanze kandi amategeko abyemera.

Ikibazo giheruka ni ikiri hagati  y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi, Rwanda Transport Development Agency (RTDA), Ikigega rya Leta gishinzwe gusana imihanda, Roads Maintenance Fund (RMF), ikigo ECOAT Ltd cya rwiyemezamirimo witwa Jean Baptiste Uwemeye n’Ikigo cy’ubugenzuzi kitwa CAVICON Consultants.

Muri iyi ‘case’ haragaragaramo ibintu bisa n’ibidafututse mu mitangirwe n’imikorerwe y’ibikorwa remezo ni ukuvuga isanwa ry’umuhanda Muhanga-Karongi ureshya na Kilometero 74.

Ikibazo giteye gite?

Mu mwaka wa 2016, Ikigo RTDA cyatoranyije Ikigo ECOAT Ltd cya rwiyemezamirimo Jean Baptiste Uwemeye ko ari we watsindiye gusana umuhanda Muhanga-Karongi, amasezerano hagati y’impande zombi akemeza ko uriya muhanda uzakorwa mu byiciro bitatu( phases 3), buri phase igakorwa mu mwaka umwe( amezi 12).

Mu rwego rwo kugenzura ko ikorwa ry’imirimo ikubiye mu masezerano rikurikizwa, RTDA yagiranye amasezerano n’ikigo cyabizobereyemo kitwa CAVICON Consultants.

CAVIVON Consultants niyo yahawe inshingano zo gusuzuma imikorerwe y’uriya muhanda

Iki kigo cyagombaga gusuzuma niba abakozi ba ECOAT Ltd bakora akazi nk’uko amasezerano basinyanye na RTDA abiteganya, hanyuma kigaha RTDA raporo.

Ntibyaciriye aho, kuko RTDA n’Ikigega cya Leta gishinzwe gusana imihanda, Road Maintenance Fund (RMF), bashyizeho(buri kigo ukwacyo) umutekinisiye wacyo ngo nawe ajye kuri site, agenzure ko ibintu bikorwa neza uko byateganyijwe.

Ibi bivuze ko ibikorwa bya ECOAT Ltd byagombaga kugenzurwa n’abakozi ba CAVICON Consultants, umukozi wa RTDA n’umukozi wa RMF, bose bagaha raporo RTDA ikayisuzuma mbere y’uko igira icyo ikora cyane cyane mu kwishyura rwiyemezamirimo.

COVICON Consultants yashyizweho na RTDA

Mu buryo bwakumvya na buri wese, abahawe inshingano zo kugenzura uko iriya mirimo ikorwa, nibo bagombaga guha RTDA ibyo babonye byose kandi bakayiha amakuru bahagazeho.

Nibo bagombaga kubwira RTDA ko imirimo yahaye ECOAT Ltd yakozwe neza bityo ko igomba kwishyurwa.

Birumvikana ko ayo makuru ari yo RTDA yagombaga guheraho yishyura rwiyemezamirimo

Muri Mata, 2020( Abanyarwanda bari muri Guma mu Rugo ya Mbere), umuyobozi wa ECOAT Ltd Bwana Jean Baptiste Uwemeye yatawe muri yombi n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, nyuma y’uko RTDA ibirusabye ivuga ko atakoze ‘imirimo imwe n’imwe’ mu yo bari bemeranyije mu masezerano.

Amasezerano yavugaga ko uriya mushinga wagenewe ingengo y’imari ya Frw 2,857,874,826.

Kimwe mu byo yaregwaga harimo kuba hari imirimo itarakozwe nk’uko bikubiye mu masezerano hagati y’impande zombi.

Ikindi RTDA yareze uriya rwiyemezamirimo,  ni uko hari imirimo yishyuriwe kabiri.

Hari ingingo yo kwibazwaho: Ubuyobozi bwa RTDA bwasabye RIB guta muri yombi umuyobozi wa ECOAT Ltd tariki 04, Mata, 2021, RIB imufata kuri iyo tariki( 04, Mata, 2021), ariko tariki 06, Mata, 2021( ni ukuvuga haciyeho umunsi umwe) RTDA iba ari bwo yohereza itsinda ry’abatekinisiye gusuzuma ireme ry’imirimo ECOAT Ltd yakoze kandi nyirayo yarafunzwe akurikiranyweho kuyikora nabi.

Hagati aho kandi ECOAT Ltd yari yarahawe inyandiko y’agateganyo yemeza ko imirimo yakoze mu byiciro bibiri( two phases) ni ukuvuga imyaka ibiri, buri mwaka uwubaze nka phase imwe, yakozwe neza, ko yaba yakiriwe by’agateganyo.

Ni inyandiko mu Cyongereza bita ‘Certificate of Provisional Acceptance of the Project.’

Birumvikana ko ibikubiye muri iyi nyandiko hamwe na raporo zatanzwe mbere y’aho ari byo ubuyobozi bwa RTDA n’ubwa RMF bwahereyeho bwishyura ECOAT Ltd za phases ebyiri yari ‘yarakoze neza’.

Iyi nyandiko yemeraga ko phase ya kabiri yo kubaka uriya muhanda yemewe by’agateganyo

Ntabwo bari kumwishyura badashingiye kuri raporo zerekana ko yakoze neza ibyo bemeranyije.

Hejuru y’ibi, hiyongeraho ko nyuma y’icyumweru kimwe( ni ukuvuga tariki 12, Mata, 2020, Umuyobozi mukuru wa RTDA witwa Imena MUNYAMPENDA yahaye abo muri ECOAT Ltd inyandiko yemeza ko bakoze akazi neza, mu buryo buhuje n’ibikubiye mu masezerano bagiranye.

Ushingiye kuri izi ngingo, ushobora kwibaza icyatumye ubuyobozi bwa RTDA busaba RIB gufunga umuyobozi wa ECOAT Ltd akamburwa isoko kubera ko ngo hari ibyo atakoze nk’uko babyimvukanyeho ndetse ngo akaba yarishyuwe  ku mirimo atakoze harimo no gukuraho inkangu.

Ikindi cyo kwibazwaho ni ukuntu biriya byaba byarakozwe kandi hari uburyo butatu( itsinda CAVICON Consultants, umukozi wa RTDA n’umukozi wa RMF)bwo kugenzura ko iriya mirimo ikorwa mu buryo buboneye kandi RTDA igahabwa raporo.

Niba raporo yagejejwe kuri RTDA yari ikocamye ntabwo yaba yarayihereyeho yishyura phases za mbere ngo izabone ko zitakozwe neza yararangije kuzishyura.

Bibaye ari uko byagenze nanone, abakozi RTDA yohereje kuri site ngo bagenzure uko byakozwe bayihe raporo, nibo bagombye gukurikiranwa ku ikubiro, aho kugira ngo hakurikiranwe rwiyemezamirimo wakoze akazi ke ndetse akanabihererwa ‘Certificate of Provisional Acceptance of the Project.’

Icyakora byaba bifite ishingiro biramutse bigaragaye ko umuyobozi wa ECOAT Ltd yaba yarivanze mu mikorere ya bariya bagenzuzi, ibi kandi nabyo byaba byaragaragajwe mu nyandiko igize ikirego bamuregaga.

Nk’aho bidahagije, Taarifa yamenye ko urukiko rwashatse gukora iperereza ryarwo ridafite aho ribogamiye, ruhura n’imbogamizi z’uko hari ibimenyetso rwari bushingireho rwasanze byarataje umwimerere kandi mbere y’aho ubushinjacyaha bwari bwararwijeje ko umuhanda ukiri nk’uko bwawusize bugitanga ikirego.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta nayo iherutse kwerekana ko RTDA yananiwe gusobanura ibyo ivuga by’uko yishyuye rwiyemezamirimo kabiri.

Nta gisobanuro gifatika yatanze.

Mu by’ukuri, hagati ya RTDA na rwiyemezamirimo wakoze agahemberwa ibyo yakoze, ni uruhe ruhande rwagombye kuba ruri mu butabera kurusha urundi?

Uko bimeze kose, ibihamya Taarifa ifite bikubiye muri iyi nyandiko biremeza ko uburyo iki kibazo cyakurikiranywe bwagombye gusubirwamo, kereka haramutse hari urwego rwerekanye ko ibyakozwe byari biciye mu mucyo.

Ububasha CAVICON yari ifite kuri ECOAT Ltd

Tariki 16, Nzeri, 2019, ikigo ECOAT Ltd cyabujijwe kwishyuza(invoicing)hataraba igenzura riyobowe na CAVICON Consultant, bemeranya ko ririya suzuma rizaba tariki 20, Nzeri, 2020.

Umunsi umwe mbere y’aho, ni ukuvuga tariki 19, Nzeri, 2019, CAVICON Consultants yabwiye ECOAT Ltd ko itazaboneka tariki 20, Nzeri, 2019, ko byaba byiza igenzura ryimuriwe tariki 24, Nzeri, 2021 saa tatu za mu gitondo.

Nta mpamvu yatanzwe y’iri subika ry’ikubagahu!

Muri Mata, 2020 nibwo umuyobozi wa ECOAT yatawe muri yombi kubera ko ngo hari ibyo atakoze kandi yagombaga gukora hashingiwe ku bikubiye mu masezerano yari afitanye na RTDA.

RIB hari ingingo yatanze…

Hari inyandiko Taarifa ifite ikubiyemo ingingo RIB yahereye ho ikorera uriya mushoramari idosiye.

Iyi nyandiko igira iti: “Kuba ubwo ECOAT yishyuzaga Facture 6 haremejwe ko imirimo yakozwe neza nk’uko biteganyijwe muri contract binyuze muri ‘attachments’ zakozwe na ‘site engineer wa ECOAT’ Mushinzimana Vincent de Paul ndetse zikemezwa n’ikigo gishinzwe igenzura CAVICON binyuze ku mukozi wabo Thacien Ntabyera Joseph, ibi ‘bikemezwa na nyiri ECOAT  Uwemeye Jean Baptiste’ ndetse n’umukozi wa RTDA Musarabwe Réné  ubwo yajyaga gukora igenzura akaba yaremeje ko iyo mirimo yose yakozwe neza nyamara hari  iyakozwe nabi(…)kandi amasezerano yaravugaga ko yagombaga gukorwa, bikiyongeraho ko hari inkangu zishyujwe kandi ntazabaye, bigize icyaha’

Iyo nyandiko dufite ivuga ko Ubugenzacyaha buvuga ko kuba bariya bantu tuvuze haruguru barasinye ku nyandiko kandi bazi neza ko ibyo bemeje bitakozwe, ubwabyo bigize ubushake bwo ‘gukoresha inyandiko itavugisha ukuri.’

Icyo Jean Baptiste Uwemeye aregwa

Muri iyi dosiye, bigaragara ko icyo RIB yasanze kigize icyaha kuri Jean Baptiste Uwemeye ari uko yemeje ibikubiye muri raporo yari yahawe n’abagiye kuri site, byasuzumwa bagasanga harimo ingingo zigize icyaha.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version