Hatangajwe Uko Abanyeshuri Bazataha Bajya Mu Biruhuko

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje uko abanyeshuri bacumbikirwa bazataha mu miryango yabo mu biruhuko biri hafi gutangira.

Ni ibiruhuko bikuru birangiza umwaka w’amashuri wa 2022 n’umwaka wa 2023.

Abo banyeshuri bazatangira gutaha kuva ku italiki 13 Nyakanga kugeza ku italiki 16, Nyakanga 2023.

Guhera taliki, 13 Nyakanga 2023, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu turere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro mu mujyi wa Kigali, abo mu Ntara y’Amajyepfo mu turere twa Ruhango na Gisagara, abo mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze, abo mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Uburengerazuba, n’abo mu Turere twa Rwamagana na Kayonza mu Ntara y’Uburasirazuba.

- Advertisement -

Abazataha ku italiki 14 Nyakanga, ni abo mu bigo byo mu turere twa Kamonyi na Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, Rubavu na Nyabihu mu Ntara y’Uburengerazuba na Gatsibo na Nyagatare mu Ntara y’Uburasirazuba.

Ku italiki 15 Nyakanga, hazataha abo mu turere twa Huye na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, Rulindo na Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, Rutsiro na Karongi mu Ntara y’Uburengerazuba na Ngoma na Kirehe mu Ntara y’Uburasirazuba.

Bucyeye bw’aho ni ukuvuga taliki 16, Nyakanga, hazataha abo mu bigo biherereye mu Turere twa Muhanga na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, Nyamasheke na Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba na Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba.

NESA irasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri kubahiriza ingengabihe y’ingendo uko iteganyijwe, hashakwa hakiri kare imodoka zizatwara abanyeshuri.

Abashinzwe uburezi mu turere no mu mirenge nabo barasabwa gukurikirana igikorwa cyo gucyura abanyeshuri kandi bagasuzuma niba abayobozi b’ibigo by’amashuri baraguriye abana amatike y’ingendo ku gihe.

Mu korohereza abana muri izo ngendo, abahagurukira i Kigali n’abandi banyura i Kigali berekeza mu zindi Ntara, bazafatira imodoka kuri stade ya ULK ku Gisozi.

NESA iraburira abanyeshuri bamenyereye gukererwa ko nyuma ya saa cyenda z’amanywa nta munyeshuri uzakirwa kuko stade izaba yafunzwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version