Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hateguwe Miliyoni € 2 Zo Gukumira Ingaruka Zo Kubaka Ibikorwaremezo Bihungabanya Ibidukikije
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Hateguwe Miliyoni € 2 Zo Gukumira Ingaruka Zo Kubaka Ibikorwaremezo Bihungabanya Ibidukikije

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 November 2025 4:03 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ni amafaranga azashyirwa mu bikorwa biteza imbere abaturage ariko barindwa n'akarengane. Ifoto: Shutterstock.
SHARE

Umuryango urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda witwa Transparency International-Rwanda watangaje umushinga uzafatanyamo n’Ubumwe bw’Uburayi wa Miliyoni € 2 uzafasha mu gukumira ko ibikorwaremezo bigenewe abaturage bibasenyera, bikangira ibidukikije hanyuma bikarangirira aho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo Appolinaire Mupiganyi avuga ko intego ari ugukumira ko ba rwiyemezamirimo bubaka ibikorwaremezo mu buryo buzagira ingaruka  kubo bigenewe ntihagire ubibazwa.

Uyu mushinga bise APESA(Alliances and Partnerships for Evidence-led Environmental and Social Safeguarding Accountability) ntugamije kurengera ibidukikije mu gihe hari ibikorwaremezo biri kubakwa gusa ahubwo wongeraho no kuzarenganura abaturage byagizeho ingaruka.

Abawukoze bavuga ko ingingo yo kwita kubo ugenewe ari yo yatumye mu bagomba kuzawitaho hazamo na Minisiteri y’ubutabera.

Mu gusobanura ibyawo, Mupiganyi yabwiye itangazamakuru ko mbere y’uko utekerezwaho, bakoze isuzuma baganga basanga hari ibikorwaremezo byubaka bigasiga abaturage mu manegeka kandi ntihagire ubibazwa.

Ati: “Abaturage bamwe bigeze kudutakira ko hari ubwo rwiyemezamirimo aza akubaka ibikorwaremezo ugasanga acishije umuhanda mu murima w’umuntu ntamusigire ahantu aziynangamburira. Hari ubwo usanga yarashyize umuferege umanukana amazi hafi neza neza n’urugo rw’umuturage bikamwangiriza kandi bakanangiza ibidukikije. Uyu mushinga uzakumira ko ibi bikomeza n’ahandi.”

Appolinaire Mupiganya asanga ahanini ibyo bibaho kuko birimo na ruswa

Kuri we, nta kintu cyagombye kuzamo akarengane kitarimo ruswa, aha rero hakaba ari naho ikigo ayoboye gihera gikorera ubuvugizi no kwinjira mu kibazo.

Nk’umuterankunga w’uyu mushinga uzamara imyaka itatu, ubuyobozi bw’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi bwari buhagarariwe na Bazikamwe Sotirios buvuga ko bwasanze bikwiye ko u Rwanda rufashwa mu guteza imbere ubutabera budaheza kandi burengera ibidukikije n’abaturage.

Bazikamwe Sotirios(ubanza ibumoso), Mbonera (Hagati) na Mupiganyi(Ubanza iburyo).

Uwo mushinga APESA uzakorerwa mu Turere 13 dukeneye ibikorwaremezo kurusha utundi, ibyo bikaba ibikorwaremezo by’ amazi, ubuzima, amashuri n’imihanda.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera Mbonera Théophile wari Umushyitsi mukuru mu gikorwa cyo gutangiza uyu mushinga watewe inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi yavuze ko ubusanzwe ibintu byose bigomba gukorwa mu nyungu z’umuturage.

Izo nyungu zirimo kwirinda ko arengana, ngo ibyari bigamije kumuteza imbere bihindukire bimubere intandaro yo guhomba cyangwa gusiragira ashaka kurenganurwa n’inzego.

Mbonera avuga ko Minisiteri akorera ifite inshingano zo gutanga ubutabera ariko ko ubwo butabera bushobora no guhera mu biganiro byunga uwumva ko yahemukiwe n’uwo avuga ko yahemukiye.

Mu ijambo rye ryo gufungura inama, Mbonera yagize ati: “ u Rwanda rwiyemeje kurwanya ruswa muri byose kandi abafite inshingano zo kwita ku bifitiye abaturage akamaro bakabazwa uko bazishyira mu bikorwa. Baba bagomba kubazwa icyo bakoze ngo barinde abaturage ingaruka zatewe n’imishinga yashyizwe nabi mu bikorwa.”

Perezida Paul Kagame yaraye abwiye itangazamakuru ko inzego zibishinzwe zigomba kwirengera iby’uko abaturage bangirizwa n’ibikorwaremezo kandi ubundi biba bigenewe kubafasha kubaho neza.

Perezida Kagame yaraye agarutse kuri iki kibazo.
TAGGED:AkarenganefeaturedIbidukikijeIbikorwaremezoImihandaItangazamakuruKagameMupiganyiRuswaTransparencyUburayiUmuryango
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abahitanywe N’Inkongi Muri Hong Kong Biyongereye, Ikizere Ku Barokotse Cyakendereye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hateguwe Miliyoni € 2 Zo Gukumira Ingaruka Zo Kubaka Ibikorwaremezo Bihungabanya Ibidukikije

Abahitanywe N’Inkongi Muri Hong Kong Biyongereye, Ikizere Ku Barokotse Cyakendereye

Uburundi Bwatangije Umushinga Wo Gukoresha Ubwenge Buhangano

Ikipe Y’u Rwanda Ya Basketball Yakubiswe Incuro Ku Mukino Wa Mbere Ugana Ku Gikombe Cy’Isi

Hong Kong: Abishwe N’Inkongi Barakabakaba 100

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

You Might Also Like

Mu Rwanda

Kuba Twahurira Washington Tukagira Ibyo Twemeranyaho Ni Ikintu Cyiza-Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Amadini N'Iyobokamana

Papa Lewo XIV Yageze Muri Turikiya Mu Ruzinduko Rwa Mbere Mu Mahanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

U Rwanda Rurakina Na Guinea Rushaka Tike Y’Igikombe Cy’Isi Muri Basketball

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Iseru: Indwara Iheruka Mu Rwanda Iravugwa i Masisi Na Rutshuru

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?