Bucyibaruta Laurent Wari Perefe Wa Gikongoro Agiye Gutangira Kuburanishwa

Kera kabaye, Ubucamanza bw’u Bufaransa bwemeje ko Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Gikongoro ushinjwa uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu mwaka utaha azatangira kuburanishwa ku byaha akekwaho.

Byemejwe ko urubanza rwe ruzatangira ku wa 9 Gicurasi 2022, mu rukingo rw’ibanze rwa Paris.

Mu Ukuboza 2018 nibwo umucamanza Alexandre Baillon yemeje ko Bucyibaruta atangira kuburanishwa. Ni icyemezo cyari kimaze igihe gitegerejwe na benshi.

Urubanza rwa Bucyibaruta ni rumwe mu zo Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda, ICTR, rwahaye u Bufaransa ngo buziburanishe mu myaka 13 ishize. Kuva ku wa 20 Ugushyingo 2007 nta kintu cyari cyagakozwe.

- Advertisement -

Laurent Bucyibaruta yavutse mu 1944, aba perefe wa Gikongoro ku wa 4 Nyakanga 1992.

Yari umurwanashyaka ukomeye wa MRND, akaba n’umukuru w’interahamwe zishe Abatutsi mu 1994 muri iriya perefegitura.

Ashinjwa ko abatutsi basaga 50.000 biciwe mu ishuri rya Murambi ku itegeko rye. Ngo yabanje kubashishikariza kuhahungira bizezwa kuhafashirizwa, ariko nyuma baza kuhicirwa n’abajandarume, abapolisi n’interahamwe.

Ashinjwa kandi uruhare mu kwica Abatutsi muri paruwasi za Cyanika na Kaduha, kimwe n’abatutsi biciwe i Kibeho.

U Bufarasa bwashinjwe kenshi kugenda biguru ntege mu gukurikirana imanza za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi kubona ibimenyetso bitarananiranye.

Dosiye ya Bucyibaruta Laurent yoherejwe mu Bufaransa mu 2007, ariko nyuma y’imyaka irenga 10 urubanza rwari rukiri mu iperereza ry’ibanze.

Yahungiye mu Bufaransa mu 1997.

Mu ruzinduko aherukamo mu Rwanda, Perezida Emmanuel Macron yagaragaje ko yemera uruhare igihugu cye cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yizeza kongera mbaraga mu gukurikirana abayigizemo uruhare.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version