Bedié yapfuye afite imyaka 89. Yabaye Perezida wa Kabiri wa Côte d’Ivoire asimbuye Félix Houphouet-Boigny wapfuye mu mwaka wa 1993.
Mu mwaka wa 1999 nibwo Henri Konan Bedié yatewe Coup d’Etat ashinjwa kuba ubutegetsi bwe bwaramunzwe na ruswa bigatuma ubukungu buzahara.
Bedié yari umugabo washoboye kwiteza imbere aba Perezida ariko yari asanzwe akomoka mu muryango ukennye.
Ubwenge bwo mu ishuri bwaje gutuma atera imbere abona uburyo bwo kwiga mu Bufaransa ahakura impamyabumenyi y’ikirenga mu by’ubukungu.
Yari aherutse gushaka kwiyamamaza ngo arebe ko yagaruka ku butegetsi ariko atsindwa na Alassane Ouattara uri ku butegetsi ubu.
Ntiharamenyekanye impamvu z’urupfu rwa Henri Konan Bedie.