Umuryango Kissinger Associates washinzwe kugira ngo ukurikirane inyungu z’umunyapolitiki Henry Kissinger watangaje ko uyu mugabo yatabarutse afite imyaka 100 y’amavuko.
Yabaye Umunyamabanga wa Leta y’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga mu gihe cya Perezida Richard Nixon ariko akomeza kuba umujyanama wihariye w’uwamusimbuye ari e Gerald Ford, abafasha gutangiza umubano hagati ya Washington na Beijing.
Yapfiriye mu rugo rwe ruri muri Leta ya Connecticut.
Uretse kuba umuhanga mu by’ububanyi n’amahanga, Henry Kissinger yari intiti mu mateka y’isi.
N’ubwo yari akuze, uyu mukambwe atabarutse yari amaze igihe gito asohoye igitabo ku miyoborere ikwiye.
Muri Nyakanga, 2023, yagiye mu Bushinwa kuganira na Perezida Xi Jinping.
Yatangiye gukora ububanyi n’amahanga guhera mu myaka ya za 1970 ubwo yahuzaga Ubushinwa n’Amerika y’Aba Repubulikani ari bo Richard Nixon na Gerald Ford.
Yitwaye neza mu kazi ke k’uburyo na nyuma ye abandi bahanga mu by’ububanyi n’amahanga bakomeje kumufata nk’umuhanga udasanzwe mu bubanyi n’amahanga wagishwaga inama.
Uyu mugabo ukomoka ku Bayahudi bavukiye mu Budage yakoze uko ashoboye ahuza Beijing na Washington ariko yongeraho no gukomeza umurunga n’ubu ugihuza Israel n’Amerika.
Ari kandi mu bantu bakomeye batumye Israel igira umubano n’ibihugu byinshi by’Abarabu mu gihe cyakurikiye intambara iki gihugu cyarwanye n’Abarabu nyuma yo kubona ubwigenge mu mwaka wa 1948.
Yabaye umunyamabanga wa Leta y’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga w’Amerika kugeza mu myaka wa 1974.