Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kissinger Waremye Politiki Mpuzamahanga Y’Amerika Mu Gihe Kirekire Yatabarutse
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Kissinger Waremye Politiki Mpuzamahanga Y’Amerika Mu Gihe Kirekire Yatabarutse

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 November 2023 11:18 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuryango Kissinger Associates washinzwe kugira ngo ukurikirane inyungu z’umunyapolitiki Henry Kissinger watangaje ko uyu mugabo yatabarutse afite imyaka 100 y’amavuko.

Yabaye Umunyamabanga wa Leta y’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga mu gihe  cya Perezida  Richard Nixon ariko akomeza kuba umujyanama wihariye w’uwamusimbuye ari e Gerald Ford, abafasha gutangiza umubano hagati ya Washington na Beijing.

Yapfiriye mu rugo rwe ruri muri Leta ya Connecticut.

Uretse kuba umuhanga mu by’ububanyi n’amahanga, Henry Kissinger yari intiti mu mateka y’isi.

N’ubwo yari akuze, uyu mukambwe atabarutse yari amaze igihe gito asohoye igitabo ku miyoborere ikwiye.

Muri Nyakanga, 2023, yagiye mu Bushinwa kuganira na Perezida Xi Jinping.

Yatangiye gukora ububanyi n’amahanga guhera mu myaka ya za 1970 ubwo yahuzaga Ubushinwa n’Amerika y’Aba Repubulikani ari bo Richard Nixon na Gerald Ford.

Yitwaye neza mu kazi ke k’uburyo na nyuma ye abandi bahanga mu by’ububanyi n’amahanga bakomeje kumufata nk’umuhanga udasanzwe mu bubanyi n’amahanga wagishwaga inama.

Uyu mugabo ukomoka ku Bayahudi bavukiye mu Budage yakoze uko ashoboye ahuza Beijing na Washington ariko yongeraho no gukomeza umurunga n’ubu ugihuza Israel n’Amerika.

Ari kandi mu bantu bakomeye batumye Israel igira umubano n’ibihugu byinshi by’Abarabu mu gihe cyakurikiye intambara iki gihugu cyarwanye n’Abarabu nyuma yo kubona ubwigenge mu mwaka wa 1948.

Yabaye umunyamabanga wa Leta y’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga w’Amerika kugeza mu myaka wa 1974.

Yatabarutse afite imyaka 100
Aha yari ari mu kiganiro na Perezida Nixon mu Biro bye
Ni umugabo ukomoka ku Bayahudi bavukiye bakurira mu Budage
Aha yari yaje kuganira na Donald Trump
Mu kiganiro na Gerald Ford
Ubwo yari yasuye Abashinwa
Aha yasangiraga na Minisitiri w’Intebe Zhou Enlai
Yicaranye na Barack Obama
TAGGED:AmahangafeaturedKissingerUbubanyi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Huye: Bibye Ameza Padiri Atambiraho Igitambo Cya Ukarisitiya
Next Article Abakinnyi Ba AS Kigali Bivumbuye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Ruri Kureshya Abakire Bo Mu Buhinde

MINEDUC Yagiye Gutoza Abanyeshuri Isuku

Irani: Abamaze Kugwa Mu Myigaragambyo Bagera Kuri 500

Muhanga: Bashinja Sosiyete Icukura Amabuye Y’Agaciro Kubambura

Miliyari Frw 1.2 Ziva Mu Gusura Nyungwe Zigiye Gufasha Abandi Bayituriye Kubaho Neza

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Menya Imyanzuro Y’Inama Nkuru Ya 17 Ya FPR-Inkotanyi Iheruka

Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika

You Might Also Like

Mu mahanga

Umwami Wa Maroc Yandikiwe Ikiruhuko Kubera Uburwayi 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Nyuma Y’u Rwanda, IShowSpeed Yakomereje Muri Kenya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubumenyi N'Ubuhanga

Menya Impamvu Kugabanya Ibiro Bigora

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?