Hissène Habré wigeze kuyobora Chad yapfuye kuri uyu wa Kabiri ku myaka 79, azize icyorezo cya COVID-19.
Yari yajyanywe mu bitaro i Dakar muri Senegal, ari nacyo gihugu yari arimo kurangirizamo igihano cy’igifungo cya burundu yakatiwe mu mwaka wa 2016.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Chad, Abderaman Koulamallah, yabwiye RFI ko ari inkuru mbi ku baturage ba Chad, kubera ko Hissène Habré yayoboye icyo gihugu nubwo imiyoborere ye inengwa na benshi.
Habré yabaye Minisitiri w’Intebe wa Chad mu 1978, aza guhirika ubutegetsi ku wa 7 Kamena 1982, aba perezida hafi imyaka umunani. Nawe yaje guhirikwa na Idriss Déby Itno mu 1990.
Ubwo yari amaze kuva ku butegetsi, komisiyo yakoze iperereza yemeje ko yagize uruhare mu kwica abantu barenga 40 000.
Mu 2016 yakatiwe igifungo cya burundu n’Urukiko rwihariye muri Senegal, nyuma yo kumuhamya ibyaha byibasiye inyokomuntu, gufata ku ngufu, ubwicanyi, gukoresha ubucakara no gushimuta.
Byemejwe ko nta muhango Leta izakoresha mu kumushyingura, ariko ko ashobora gushyingurwa muri Chad umuryango we uramutse ubyifuje.